Karongi: Abaturage babangamiwe na robine zumagaye zanamezeho ibyatsi

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 15, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abaturage bo mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Rubengera mu Kagari ka Nyarugenge by’umwihariko barasaba guhabwa amazi mu mavomo bubakiwe. Bahamya ko kuba batabona amazi bibatera ibibazo birimo n’iby’ubuzima.

Abo baturage bavuga ko basigaye bavoma ibirohwa byo mu migezi itemba bikababera imbogamizi zikomeye by’umwihariko ku buzima bwabo cyane ko niyo bashaka amazi meza bakora urugendo rw’iminota 30 n’amaguru.

Uwitwa Kanyandekwe Jean Bosco utuye mu Mudugudu wa Nkomagurwa, mu Kagari ka Nyarugenge, yagize ati:” Ikibazo dufite ni icy’izi robine zubatse hano ariko zikaba zitagira amazi. Iyo tugize ngo tugiye gushakira amazi ahandi, dukora urugendo rw’iminota 30 byanarimba ntuzayazane. Uko kuyasiragiraho rero gutuma bamwe bavoma ibirohwa nk’amaburakindi n’indi mirimo igapfapfana.”

Yakomeje agira ati: “Dufite robine, nibadushyiriremo amazi ze kuba nk’umutako hano kuko urabona ko n’ibyatsi byatangiye kuzigeraho kubera kumara igihe zidakoreshwa”.

Undi utuye aho muri Nyarugenge yagize ati: “Muri iyi Santere ya Nyarugenge dukennye amazi. ubu bamwe tujya epfo kuvomayo kuko nta bundi buryo buhari twakoresha. Baduhaye imigezi (robine) ariko ntabwo tuzi impamvu itajyamo amazi, twarabajije tubura igisubizo. Mwatubariza.”

Ati: “Amazi meza ku bayafite, ari kure kuhagera ni iminota 30 cyangwa 40. Ibi biratubangamiye mu rwego rwo hejuru nibaduhe amazi”.

Umwe mu bavomesha kuri imwe muri robine zubatse muri aka Kagari ka Nyarugenge, yahamirije Imvaho Nshya ko nta mazi aherutse kugera muri robine ye.

Ati: “Ubu simperuka kuhagera kuko nta mazi ari mu matiyo. Turasaba ko badufasha tukajya tubona amazi kuko urabona ko mvuye epfo kuvomerayo kandi si amazi meza.”

Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Karongi, Fidele Niyishima yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Kagari ka Nyarugenge batari bakizi, kubera ko muri buri Mudugudu bashyizemo ivomo, icyakora agaragaza ko babikurikirana bakamenya impamvu batabona amazi.

Yagize ati: “Akagari ka Nyarugenge gafite amazi ahagije kuko muri buri Mudugudu twashyizemo ivomo, kugira ngo abaturage bajye bayabona.”

Yagaragaje ko bishoboka ko abaturage bamwe bataye amavomo kuko ngo harimo abagira uwo muco.

Ati: “Abaturage ba hariya bagira umuco wo guta amavomo ariko turabasura turebe ikibazo gihari”.

Uyu muyobozi wa WASAC mu Karere ka Karongi, yagaragaje ko zimwe mu ngorane bahura nazo, harimo n’iz’abaturage banga gutanga igiceri cy’amafaranga y’u Rwanda 20 yo kuvoma bavuga ko ari menshi bityo bigatuma abavomesha bata amavomo kandi nyamara amazi arimo.

Yagaragaje ko kandi impamvu bakwa icyo giceri cya 20Frw ku mavomo rusange ari uko Umurenge wa Rubengera uri mu Mirenge y’Umujyi, agaragaza ko hamwe n’ubufatanye bagirana n’ubuyobozi bagenda batanga amasomo akangurira abaturage kumva ko serivisi z’amazi zishyurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije Ushinzwe Ubukungu yahamirije Imvaho Nshya ko ikibazo cy’ibura ry’amazi muri Nyarugenge rituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo n’inkangu yacikiye ku Rutare rwa Ndaba.

Yagize ati: “Ikibazo cy’amazi make muri Rubengera kirazwi ariko by’umwihariko hari inkangu yacikiye ku Rutare rwa Ndaba, n’amatiyo amwe aracika ariko turi gukorana n’ababishinzwe ngo hakorwe.”

Kugeza ubu mu Karere ka Karongi, ingo zifite amazi zigera kuri 81% nk’uko byahamijwe na Fidele Niyishima Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Karongi.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 15, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE