Si byiza gupfumura umwana amatwi akiri muto- Impuguke

Ni kenshi usanga ababyeyi bakunda gupfumuza abana babo amatwi bakiri impinja guhera ku kwezi kumwe, abiri, atatu kuzamura ugasanga abenshi batanabyitayeho, ariko hari icyo impuguke mu bijyanye n’ubuvuzi bw’abana zabivuzeho.
Imvaho Nshya yaguteguriye inkuru igaruka ku cyo impuguke mu bijyanye n’ubuvuzi bw’abana zivuga ku gupfumuza umwana amatwi akiri muto.
Umuganga w’abana Suzanne Rossi, avuga ko yakunze kubazwa n’ababyeyi batandukanye igihe gikwiye bashobora kuba bapfumuza abana babo amatwi n’ingaruka byabagiraho.
Mu gusubiza Suzanne yagize ati: “Ni byiza ko wareka gupfumura amatwi umwana kugeza igihe akuze bihagije ashoboye kwiyitaho, kubera ko ari bwo buryo bwiza bwo kugabanya ibyago byo kuba ahapfumuwe hagira ubwandu (Infections).”
Ibyo Suzanne Rossi avuga ko abihurizaho n’izindi mpuguke mu buvuzi bw’abana (Pediatrics), zivuga ko gupfumura umwana akiri muto bigira ingaruka zitandukanye zirimo kuba umwana ashobora kumva ubwo bubabare bikaba byamuviramo guhora atinya urushinge, kabone niyo yaba agiye kuvurwa kubera bwa bubabare ubwonko bwe bwakiriye akiri umwana.
Kuba byaviramo umwana kudakunda ibyuma bikoreshwa nk’imitako ugasanga bimutera aleriji (allergies) (nikel na zahabu).
Kuba umwana bamupfumura batabanje kumenya ibijyanye n’uko ubudahangarwa bw’umubiri we bungana, ugasanga bimuviriyemo kubyimbirwa cyangwa bigatema, gukira bikagorana.
Nubwo ari uko bimeze ariko, Suzanne avuga ko ku babyeyi bapfumuza abana hakiri kare nk’umuco w’aho bakomoka, nibura bagomba gupfumuza umwana amatwi nyuma y’uko bafashe inkingo ebyiri za tetanusi, mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kugira infekisiyo (Infection).

