Musanze: Umuhanda wa kaburimbo INES- Rushubi wangiritse utaramara n’umwaka

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 13, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abakoresha umuhanda wa kaburimbo Kalisimbi- Rushubi, bavuga ko batewe ipfunwe n’impungenge, kubera umuhanda bubakiwe kuri ubu ukaba waratangiye kwangirika, utamaze kabiri, bakaba bifuza ko wasubirwamo.

Uwo muhanda wubatswe mu rwego rwo korohereza abagenzi n’abahinzi kugeza umusaruro wabo ku isoko mu buryo bworoshye, kimwe n’ubukerarugendo, ariko ngo mu gihe cy’umwaka umwe utangiye kugendwaho n’ibinyabiziga watangiye kwangirika, ukaba urimo n’ibinogo, hakiyongeraho ko nta na dodane zashyizwemo, ibintu biteza impanuka.

Uwahawe amazina ya Nsengimana Eric wo mu Murenge wa Kinigi, Akagari ka Kampanga, Akarere ka Musanze we ngo asanga uyu muhanda barawuhangitse.

Yagize ati: “Uyu muhanda hashize umwaka umwe bawubatse dutangira kuwukoresha ariko wahise utangira kumenagurika, ibintu twe dusanga barawuhangitse, none se wigeze ubona kaburimbo inyurwaho imodoka igihe cy’amezi 3 ukaba utangiye kwangirika, ibi bintu bikwiye kwitabwaho bakaza bagatangira gusana cyangwa bakareba ubwoko bw’ibikoresho baba barakoresheje bigomba kuba bidafite uburambe.”

Yagize ati: “Uyu muhanda rwose n’ubwo tutize iby’imihanda ariko dusanga uyu muhanda barawuhangitse, ibi bidutera ipfunwe kuko twari twatangiye kwishima ko duciye ukubiri n’amabuye yo mu mihanda twagendaga twisenuraho, none bamwe baradukwena iyo bawugezemo.”

Uwo mugabo akomeza agira ati: “Ubu n’ikindi kibazo ubona kiri hano ni uko nta dodane ziri muri uyu muhanda, abanyonzi hano barapfa kuko iyo ajya mu mujyi igare arahuruduka akarinda agera Kalisimbi kuko nta dodane icyo ahuye na cyo arakubita, tekereza umuhanda ufite ibilometero 10 birenga nta dodane, hari byinshi bikwiye kwitabwaho kuri uyu muhanda.”

Kuri iki kibazo cy’umuhanda watangiye gukoreshwa bikaba bigaragara ko wangiritse, Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze na bwo bushimangira koko ko hari aho bigaragara ko watangiye kwangirika ariko ngo imirimo yo kuwubaka igikomeza nk’uko Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwanyirigira Clarise, abivuga.

Yagize ati: “Ni byo koko uriya muhanda bigaragara ko watangiye kugenda wangirika kandi mu gihe gito, gusa icyo nakubwira ni uko imirimo yo kuwubaka ikomeje, kandi nta n’ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) yari yawumurikira Akarere kuko ni bo barimo kuwubaka ubwo rero n’ibijyanye na dodane bizaganirwaho, turimo kubikurikirana.”

Umuhanda Kalisimbi– Rushubi abo baturage bawemerewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yiyamazaga mu 2017, ukaba ufite ibilometero 18, abaturage bishimira ko kuva watangira gukoreshwa babibonyemo inyungu ku bijyanye n’amafaranga y’urugendo, ndetse n’imitungo yabo ngo yongerewe agaciro uhereye ku butaka bwabo, aho ikibanza cyavuye ku bihumbi 800 kikaba kigeze kuri miliyoni 6.

Mu gihe gito umuhanda INES- Rushubi utangiye gukoreshwa warangiritse
Kubera ko umuhanda INES- Rushubi utagira za dodane abanyonzi bahitamo gusunika amagare
Umuhanda INE -Rushubi wahindutse nk’intabire
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 13, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE