Nyabihu: Abubatse kuri TVT Mukamira babangamiye no kumara amezi 2 badahembwa

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 13, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abakozi ku nyubako ya TVT Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko bamaze amezi abiri badahembwa ibintu bibateza igihombo mu ngo zabo ndetse bikabateranya n’ababakodesha inzu kimwe n’ababakopa ibyo barya n’ibindi bikoresho bagasaba ko bakwishyurwa.

Abo baturage bavuga ko bafite amasezerano ko bagomba kujya bahembwa mu minsi 15, ngo iyo gahunda yubahirijwe mu gihe gito ariko ngo nyuma y’aho byaje guhagarara bituma bagwa mu bihombo kandi bakabaho nabi.

Abo baturage bavuga ko ngo iyo bishyuje rwiyemezamirimo ababwira ko ngo bajya kumurega ku Karere nabo ngo bahisemo kwegera ubuyobozi bw’Akarere

Uwahawe izina rya Siborurema Aimable yagize ati: “Rwose tumaze igihe  twishyuza rwiyemezamirimo waduhaye akazi aho turimo kubaka nk’abakozi kuri TVT Mukamira, ataduhemba hashize amezi 2, tekereza nkanjye navuye Ngororero, ndakodesha inzu, kurya ni ku isoko mfite abana n’umuryango ngomba kwitaho, urumva ko ntorohewe, amezi 2 mba mu nzu y’abandi batwita ba bihemu, nka njye bandimo amafaranga asaga ibihumbi 200 ni yo mpamvu rero twahisemo kuza hano u karere kugira ngo turebe ko twishyurwa”.

Nzeyimana wo mu Karere ka Nyabihu yagize ati: “Twahisemo kuza ku Karere kugira ngo batwishyure nkanjye abana banjye babuze ibikoresho by’ishuri, nta munyu mu rugo, umugore yibaza aho naba nshyira amafaranga mu gihe cy’amezi abiri asaga, nkabura icyo mvuga, abana barimo kubasohora mu ishuri.”

Mukamana Alice wo mu Karere ka Rubavu nawe ni umwe mu bari kubaka kuri TVT Mukamira we avuga ko abangamiwe no kuba yishyuzwa amafaranga y’ubukode bw’inzu atagira n’icyo arya.

Yagize ati: “Inzara iranyishe, aho nikopesha ibyo kurya na bo ntabwo nabahinguka imbere ngenda mbihisha, no kuryama nshunga nyirinzu yaryamye kuko nawe ntabwo napfa kumwiyereka, ubuyobozi nibutubwirire rwiyemezamirimo atwishyure.”

Umukozi wa kompanyi ikoresha abo bakozi Eng Juvens Havugimana we avuga ko impamvu batabashije guhembwa amafaranga bakoreye byagiye biterwa n’imisi mikuru y’impera z’umwaka wa 2024; n’itangira ry’umwaka wa 2025, ariko ko noneho biteguye kubahemba.

Yagize ati: “Ikibazo cyo kuba hari abakozi batarahembwa muri kompanyi mpagarariye mu kubaka TVT Mukamira kirazwi, kandi twamenye ko bagiye ku Karere yemwe ndetse nabo twaraganiriye tubabwira ko amafaranga yabo ari mu nzira, ko byatewe n’iminsi mikuru, ubu rero nta gihindutse bamwe ubutumwa kuri telefone burabageraho vuba.”

Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean de Dieu avuga ko cyoi kibazo atari akizi, ariko ko agiye kukiganiraho n’inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu.

Yagize ati: “Ntabwo icyo kibazo nari nkizi, ngiye kukiganiraho n’ubuyobozi bw’Akarere numve ikibazo uko giteye ariko ibyo ari byo byose uwakoze akwiye guhembwa.”

Abakozi bo kuri TVT Mukamira bagera kuri 400, hafi ya bose bavuga ko bahangayikishijwe no kuba badahemberwa ku gihe.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 13, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE