Salima Mukansanga mu basifuzi bazatangiza imikino y’Igikombe cy’Isi

Umunyarwandakazi Salima Mukansanga, yashyizwe ku rutonde rw’abasifuzi batatu b’abagore bazasifura imikino y’Igikombe cy’Isi giteganyijwe guhera mu kwezi k’Ugushyingo kugeza taliki ya 21 Ukuboza, iyo mikino ikaba ari yo ya mbere mu mateka izaba y’imikino y’abagabo mu gikombe cy’Isi izaba itangijwe n’abasifuzi b’abagore gusa.
Abandi bagore bari ku rutonde rumwe harimo Stephanie Frappart ukomoka mu Bufaransa na Yoshimi Yamashita ukomoka mu Buyapani. Abo bagore bazaba bungirijwe na bagenzi babo b’abagore nanone.
Mukansanga yabwiye itangazamakuru ko yasabwe n’amarangamutima menshi nyuma yo kumva ko ari mu bagore batoranyirijwe gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi y’abagabo.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Mukansanga yagize ati: “Byanshimishije cyane kuko ni icyizere Fifa yambonyemo, ikanakingirira. Ni ukuri ni iby’agaciro kuko ntabwo nabitekerezaga ko byaba, ariko ni uko babonye ko hari ubushobozi umuntu aba afite”.
Mukansanga ni na we wabaye umugore wa mbere wasifuye umukino w’abagabo mu gikombe cy’Afurika muri uyu mwaka. Gusa yavuze ko atari yarigeze atekereza ko yaza ku rutonde rw’abasifuzi mu gikombe cy’Isi,
Ati: “Ntabwo nigeze ntekereza igikombe cy’Isi cy’abagabo ariko bigaragara ko umuntu adakwiye kurekera indoto ku kintu kimwe, yanatekereza n’ibindi birenze…”
Abo basifuzi batatu b’abagore bagaragara ku rutonde rw’abasifuzi 36 n’ababunganira 69 byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’umupera w’Amaguru ku Isi (FIFA) ko bazasifura muri iyo mikino y’Igikombe cy’Isi izabera i Doha muri Qatar .
