Nyabihu: Baratabariza umuturanyi unyagirirwa mu nzu yasigiwe n’ababyeyi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 12, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kivugiza, Akagari ka Rubaya, Umurenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, baratabariza umuturanyi wabo witwa Ayigihugu Daniel, ufite ubumuga yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba anyagirirwa mu nzu ishaje yasigiwe n’ababyeyi.  

Bamwe mu baturanyi ba Ayigihugu n’umuryango we bavuga ko na bo mu bihe by’imvura barara bafite impungenge ko igisenge kizagwira uyu mugabo w’imyaka 48 bakaba basaba ko yafashwa akubakirwa kuko iyo imvura iguye barara bahagaze.

Iyo nzu irashaje ndetse ni ikirangarizwa kubera ko igisenge cy’amategura cyangiritse cyane ndetse n’ibiti biyafashe ngo byarashaje ari na byo bimubuza amahoro akaba arara ahagaritse umutima.

Nyirabufumbira Gaudence, umwe mu baturanyi be, yagize ati: “Rwose Ayigihugu ari mu baturage badutera impungenge ko ashobora kuzagira ikibazo, inzu ikamugwira. Reba ibiti by’igisenge byaraboze, iyi nzu yayisigiwe n’ababyeyi na bo bazize Jenoside, urumva nta kazi agira afite ubumuga yatewe na Jenoside yakorerwe abatutsi 1994, mbese akwiye gufashwa.”

Yakomeje avuga ko hari ubwo mu bihe by’imvura nyinshi Ayigihugu ahunga iwe akajya gucumbika mu baturanyi. Ati: “Ntitwavuga ko atubereye umutwaro ariko ntabwo biba byoroshye, afite ikibanza cye nibamushakire uburyo yabona ibikoresho byo kubaka natwe twemeye umuganda.”

Ayigihugu na we avuga ko nta mutekano agirira kuba muri iyo nzu haba mu bihe by’imvura cyangwa izuba, ati: “Mu bihe by’imvura aba ari nko hanze kuko iyo uyirimo uba ureba mu kirere. Inyoni hari ubwo zimanuka zikansanga ku meza nkarwana na zo ngo zisohoke.”

Ayigihugu akomeza avuga ko nijoro mu bihe by’imvura bataryama kuko ngo bibasaba kurara bafashe ihema bakumira ibitonyanyanga we n’umugore kugira ngo abana babiri babyaranye batanyagirwa.

Yagize ati: “Mu bihe by’imvura usanga ari urwondo gusa habaye isayo, iyo imvura iguye usanga twateze amabase, tugafata ihema tukaritwikira abana, kandi na bwo ntabwo tuba twizeye umutekano muri ibyo bihe kuko hari ubwo n’ubucurama buba bwanyuze mu gisene bushaka gusohoka tukaba turwana nabwo.”

Simpenzwe Pascal, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, avuga ko na ikibazo cya Ayigihugu akizi ndetse ko mu minsi iri imbere bazamwubakira.

Yagize ati: “Ikibazo cyo kuba Ayigihugu aba mu nzu ishaje kandi ishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga turakizi nk’ubuyibozi. Uyu rero akaba ari ku rutonde rw’abazafashwa ku ngengo y’imari 2025-2026 kuko tuzi neza ko ari mu nzu yasigiwe n’ababyeyi kandi irashaje; turamusaba gukomeza kwihangana.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu kandi bushishikariza abayobozi b’Inzego z’ibanze ku isibo gukomeza gutanga amakuru kuri abo bose batagira aho kuba cyangwa batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Amategura ari ku gisenge yarangiritse n’ibiti biyafashe byarashaje
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 12, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE