Karongi: Ibura ry’amazi rituma abanyeshuri bogereza amasahani mu mugezi

Kubera kutagira amazi, abanyeshuri biga ku Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Kibirizi mu Kagari ka Kibirizi mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, bajya kogereza amasahani bariraho mu mugezi wa Kajagi wanduzwa n’abakoreramo imirimo y’isuku harimo no kuwumeseramo.
Ubwo Imvaho Nshya yageraga kuri uyu Mugezi wa Kajagi uri mu bilometero bike uvuye ku Kigo cy’Ishuri cya Kibirizi, yahasanze abana bari kuhogereza amasahani n’amasafuriya bigaragara ko ari byo bamaze kuriraho dore ko bazaga ari itsinda cyangwa umwe umwe.
Aba bana bahamije ko baza kuhogereza kubera ko nta mazi yandi baba babonye ku ishuri.
Umwe yagize ati: “Iyo tumaze kurya tubura amazi, tukaza kuyogereza hano muri uyu mugezi. Ubu ku kigo nta mazi ahari.”
ABaturage baturiye uwo mugezi, bamagana iyo migirire y’abana baza kuhogereza amasahani bariraho kuko bazi imyanda ijugunywamo.
Abo baturage barasaba Ubuyobozi bw’Iki kigo gushaka igisubizo kirambye gituma aba bana bagabanya ibyago byo kurwara indwara zituruka ku mwanda.
Umwe muri abo baturage yagize ati: “Ibi bintu ni bibi, uyu ni umwanda baba bari kurera. Niba nta mazi bafite bayasaba cyangwa bagashaka ibigega binini bifata amazi yaba adahari bakiyeranja aho gutuma abana kogereza mu mugezi nk’uriya.”
Undi muturage yabwiye ImvahoNshya ko we yiyamye umwana we amubuza kutazigera ajya kuhogereza amasahani.
Yagize ati: “Ntabwo wabona umwana yogereza amasahani hariya kuko ni mu mwanda. Ikigaragara rero ikigo gifite amazi make, kandi hari aho twumva ngo itiyo yacikiye. Ubuyobozi bw’ikigo bwashyira imbaraga mu gusaba amazi meza abana bagahagarika ibi bintu kuko ni bibi.”
Abaturage bahamya ko ikigo cy’ishuri gikwiriye kugira amazi yacyo ahoraho kubw’umutekano w’abana babo bafite amahirwe yo kugaburirwa saa sita.
Umuyobozi wa G.S. Kibirizi Ntawurusekwa Thacien, agaragaza ko abajya kogereza amasahani mu mugezi wa Kajagi babikora batorotse ikigo.
Yemeje ko ubusanzwe ikigo kigira amazi ahoraho ariko ngo akunze kuba make, ati: “Uyu munsi twagize ikibazo cy’amazi abana baraducika bajya kogereza hariya bahita muri Kajagi ariko ubusanzwe tugira amazi ahoraho. Twasaba WASAC gusaranganya amazi kuko ikibazo cyihariye duhura na cyo ni icy’uko ari make.”
Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Karongi Fillipe Niyishima, avuga ko ikibazo cy’amazi make kuri GS Kibirizi (Kamusanganya) ntacyo yari azi, icyakora agaragaza ko arabasura vuba akareba ikibazo gihari.
Yagize ati: “Iryo shuri twari tuzi ko rifite amazi ahagije, ariko turaza kurisura vuba, turebe niba na bo bafite ibigega bihagije bifata amazi kuko twari tuzi ko bafite amazi ahagije.”
Yongeyeho ko kubura amazi biramutse byaratewe no kwangirika kw’amatiyo na byo byakorwaho vuba, ndetse anasezeranya Ubuyobozi bw’iri shuri ko mu kwezi kwa Mata 2025 bazabona amazi ahagije ku buryo buhoraho kuko bashyiriweho umuyoboro wihariye.
Umuhoza Pascasie, Umuyobozi wungurije w’Akarere ka Karongi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yabwiye Imvaho Nshya ko iki kibazo batari bakizi ariko ahasura akareba niba bafite ibigega bifata amazi mu gihe arimo gusaranganywa.
Yagize ati: “Hari ubwo habaho gusarangwa amazi ariko ikigo cy’amashuri kigirwa ‘Nyambere’, ubwo ejo ndajya kugisura turebe niba bafite ibigega bihagije bifata amazi kuko icyo kibazo cy’abana bogereza amasahani mu mugezi ntabwo twari tukizi.”
GS Kibirizi ni ishuri ryigamo abanyeshuri 1062 bigajemo abatuye mu Murenge riherereyemo n’indi bihana imbibi.
