Kenya: Umugabo yikinishije kugeza apfuye

Polisi ya Kenya yatangaje ko yasanze umurambo w’umugabo w’Umunya Canada mu cyumba yarimo muri Kenya yapfuye ubwo yari mu bikorwa byo kwikinisha.
Raporo yatanzwe na Polisi yagaragaje ko uwo mugabo bamusanze yapfiriye mu rugo rwe i Mombasa, aryamye ku buriri muri mudasobwa ye harimo amashusho y’urukozasoni (Poronograph), nawe afashe ikiganza cye cy’ibumoso yakinjije mu ipantalo gifashe ku gitsina.
Uwo mugabo witwa ‘Gregory John Kilgour’ w’imyaka 66 ukomoka muri Canada yari yarashakanye n’umugore w’ umunyakenya witwa ‘Judith Awuor Oduor’, ari nawe wamuvumbuye ahita ahamagara polisi.
Oduor, avuga ko atari abanye neza n’umugabo we kuko bari bamaze umwaka urenga buri umwe aba mu cyumba cye, bikaba bikekwa ko uwo mugabo yikinishaga kubera gukumbura gutera akabariro ntakabone.
Ikinyamakuru Chimp Reports cyatangaje ko Kilgaour yamaze ijoro ryose ryo ku Cyumweru yikinisha kugeza undi munsi ugeze.
Raporo yatanzwe na polisi nayo yagaragaje ko yikinishije kugeza ashizemo umwuka.
Yagize iti: “Byatangajwe ko Judith Awuor Oduor, umukobwa ukomoka mu mujyi wa Luo ufite imyaka 33, umugabo we, Gregory John Kilgour, ukomoka muri Canada w’imyaka 66, yarebaga amashusho y’urukozasoni kuri mudasobwa ye arikinisha kugeza umwuka ushizemo ubwo yari mu cyumba cye.”
Umurambo w’uwo mugabo ukaba uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya ‘Jocham’ mu gihe hakomeje iperereza ryimbitse ku cyaba cyateye urupfu rwe.
lg says:
Mutarama 7, 2025 at 12:15 pmAbanya Kenya urabazi!! bamurangije da ibaze ngo yikinishije kugeza apfuye !! murumva ubwabyo kubana numugore wu munyaKenya kazi uba mucyumba aba mukindi atali ikibazo ubacyo cyatuma upfa bikitwa ukundi !urubanza ubwo baruciye umugore abonye imitungo imbwa bayitabike