Perezida Mushya wa Gahna John Mahama ararahira

Perezida uherutse gutorerwa kuyobora Ghana, John Dramani Mahama ararahira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mutara 2025.
Ni ibirori biza kubera kuri Sitade Black Star Square mu Mujyi wa Accra.
Imyiteguro y’ibyo birori yashyizwe ku rwego rwo hejuru aho iza kwitabirwa n’abayobozi bakomeye mu gihugu imbere no ku rwego mpuzamahanga.
Mr Felix Kwakye Ofosu, Umuvugizi wa Perezida John Dramani Mahama yatangaje ko hamaze kwemezwa abayobozi b’ibihugu 10 bitabira iryo rahira.
Ni ibirori kandi biza kwitabirwa na Visi Perezida mu bihugu bitandukanye, umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko umwe, abahoze ari ba Perezida b’Ibihugu, n’abandi bayobora imiryango Mpuzamahanga itari iya Leta itandukanye, irimo uw’Ibihugu bikoresha icyongereza (CommonWealth na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).
Perezida wa Nigeriya Bola Ahmed Tinubu, uwa Kenya William Ruto n’abandi baturaka mu muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika, mu Bwami bw’u Bwongereza bemeje ko bazitabira ibyo birori.
Ibyo birori biritabirwa n’abo bayobozi batumiwe abandi baturage babikurikire binyuze mu itangazamakuru.