U Bushinwa: Umutingito wahitanye abantu 53

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 7, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Ibiro ntaramakuru bya Xinhua, byatangaje ko kuri uyu wa Kabiri mu Bushinwa umutingito ukomeye wahitanye abantu 53 mu gace ka Tibet abandi barenga 60 barakomereka.

Ubuyobozi bwatangaje ko wangije ibintu byinshi birimo n’inyubako zaridutse kandi utagarukiye muri Tibet gusa, wakomeje ukibasira n’utundi duce turimo, Nepal n’u Buhinde.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yavuze ko abagera ku 1 500 boherejwe mu duce twibasiwe n’umutingito kugira ngo batange ubutabazi banakomeze bashakishe ababuze.

Ibiro Ntaramakuru Xinhua byakomeje bivuga ko nibura abantu icyenda biciwe mu mijyi itatu irimo; Changsuo, Quluo na Cuoguo aho inyubako nyinshi zasenyutse, ndetse bivugwa ko abantu benshi bataramenyekana bapfuye.

Ikinyamakuru Al Jazeera, cyatangaje ko amashusho yaturutse mu Turere   twibasiwe yerekanye inyubako n’inzu menshi byaguye kandi ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Umutingito ukomeye wanibasiye Amajyaruguru y’u Buhinde mu ntara ya Bihar ndetse n’umurwa mukuru wa Nepal, Kathmandu.

Kugeza ubu nta makuru y’abantu bahitanywe muri Nepal baratangazwa icyakora, polisi n’izindi nzego zishinzwe umutakano basabwe gukusanya amakuru ku byangijwe n’umutingito.

Mu 2015 umutingito wari ufite ubukana bwa 7.8, wibasiye Nepal, uhitana abantu bagera ku 9 000 abandi barakomereka.

Mu mwaka wa 2008 mu ntara ya Sichuan nabwo umutingito ukaze wahitanye abagera ku 70 000 usiga benshi bakomeretse.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 7, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE