Thailand: Inzovu yagize ‘stress’ yica umukobwa wayikarabyaga

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 6, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Inzovu yagize siterese (stress) yica umukobwa w’imyaka 22 wari uri mu butembere ubwo yarimo kuyoza yasohokanye n’umukunzi we mu kigo cyita ku nzovu cya ‘Koh Yao Elephant Care Centre’ muri Thailand.

Ku wa Gatanu ushize ni bwo Blanca Ojanguren García, w’imyaka 22, ukomoka muri Espagne yishwe n’inzovu ariko impuguke mu kwita ku nyamanswa zatangaje ko yamwishe kuko yari yahangayikishijwe nuko yahuye na ba mukerarugendo benshi.

García wari umunyeshuri muri Kaminuza ya Espagne yari yasuye Thailand, yari kumwe n’umukunzi we waniboneye iyo nzovu imwica.

Parike y’igihugu ya Thailand ivuga ko kuhagira inzovu ari igikorwa kizwi kandi gisanzwe cyane kuri ba mukerarugendo muri Thailand, kandi icyo kigo cyita ku nzovu cyemerera ba mukerarugendo gukora ibikorwa birimo kuzigaburira, kuzuhagira no kugendana na zo.

Abaharanira uburenganzira bw’inyamanswa banenga ibyo bikorwa birimo no kuzikarabya, bakagaragaza ko bihungabanya imyitwarire yazo, bikazihangayikisha ndetse bikaba byanazikomeretsa.

Umuryango urengera inyamanswa ku Isi mu bihe bitandukanye wagiye usaba Thailand guhagarika ibikorwa byo kurorera inzovu ahatarabugenewe ndetse inzovu 6 mu 10 ziba muri ubu buzima mu bihugu bya Asia zigaragaza ko zitabyishimira.

Umuryango utabara imbabare na wo watangaje ko izi nyamanswa zigira ubwenge kandi nazo zibabara zikagira amarangamutima kuburyo kwihanganira ibihe bigoye bizinanira.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Espagne, Jose Manuel Albares, yavuze ko ambasade ya Espagne i Bangkok izatanga ubufasha ku  muryango wa García.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 6, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE