Rusizi: Yahanutse ku idirishya ry’igorofa yakoragaho izamu arapfa

Ndayisenga Jean w’imyaka 30, yahanutse mu idirishya ry’igorofa ya kabiri y’inyubako yakoragamo akazi k’izamu mu mu Mudugudu wa Kamuhirwa, Akagari ka Kamurera, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, yikubita hasi arapfa.
Ndayisenga ukomoka mu Mudugudu wa Nkenga, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, bikekwa ko ashobora kuba yari yasomye agasembuye.
Niyonzima Marc nyir’iyi nyubako, yabwiye Imvaho Nshya ko yahamagawe saa moya z’igitondo cyo ku wa Gatandatu n’umwe mu batambukaga babonye umuntu uryamye imbere y’inyubako ye.
Ubwo yatabaraga yasanze ari umuzamu we, bihurirana n’uko inzego z’ibanze n’iz’umutekano na bo bari bahageze, bagenzuye basanga yahanutse ku idirishya ry’igorofa ya kabiri.
Ati: “Nari mumaranye ibyumweru 3, ari umukozi mwiza ariko agira ingeso y’ubusinzi ku buryo no ku wa 3 Mutarama yari yiriwe anywa aza ku izamu yasinze. Bampamagara, tunajya kureba uko byagenze, ku idirishya yari yicayeho twahasanze icupa ry’inzoga yanywaga, arigejejemo hagati.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona ko idirishya yahanutseho ryasigayeho icupa ry’inzoga, ni bwo bahise bakeka yicaye anyway bikarangira ahanutse.
Ati: “Ntawuzi mu by’ukuri isaha yahanukiyeho, ariko ikigaragara ni uko yicaye kuri iryo dirishya yasinze akagira isereri agahanuka akikubita hasi, kuko twasanze yabanje agahanga kakomeretse cyane.”
Niyonzima warindishije uyu musore iyi nyubako, avuga ko yari amaze amezi 4 ahagaritse kubaka, ategereje kubona andi mafaranga ngo ayikomeze.
Anavuga ko yafashije ko umurambo ugezwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gihundwe, akaba azanakomeza gufasha mu ishyingurwa rya nyakwigendera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Ingabire Joyeux, yavuze ko inkuru ikimara kumenyekana ubuyobozi n’izego z’umutekano bahageze bagasanga aryamye hasi munsi y’iryo dirishya yapfuye.
N’iyo nzoga yanwaga yari iri ku idirishya banabaza abaturage bavuga ko yagiye ku izamu yasinze, bagakeka ko aho ku idirishya yahicaye anywa, yafatwa n’ibitotsi agahanuka mu masaha batamenye.
Ati: “Nta cyari kumutangira yicaye hariya yasinze anakomeza kunywa izindi. Uko bigaragara yahubutse abura gitangira agera hasi abanza agahanga karasaduka arapfa. Ibirambuye bizagaragazwa n’iperereza n’isuzuma rya muganga kuko umurambo wajyanywe mu Bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma.”
Yasabye abaturage kwirinda ubusinzi bukabije kuko bushobora guteza ibyago birimo no kubura ubuzima. Yanaboneyeho gukangurira abakoresha abazamu n’abandi bakozi kujya babashakira ubwishingizi kugira ngo nibahura n’impanuka bagobokwe n’amategeko.
Teacher says:
Mutarama 6, 2025 at 6:19 pmUmuvandimwe aruhukire mumahoro