Nyagatare: Abakobwa biyemeje guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu

Abakobwa bo mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu guhangana n’ikibazo cyugarije Akarere kabo cy’imibare y’abangavu baterwa inda zitateganyijwe ikomeza kwiyongera.
Abo bakobwa baturuka hirya no hino mu Karere ka Nyagatare bavuga ko uyu ari umutwaro wabo kuko na bo bishobora kubageraho kandi bikangiza ahazaza habo.
Gikundiro Peace agira ati: “Dufite inshingano zo kwirinda no kurinda bagenzi bacu.Ibi nta handi byaca uretse mu kwigisha no kujya inama kuko akenshi uretse abashobora gufatwa ku ngufu, usanga abahura n’ibi bibazo na bo baba babigizemo uruhare rwo kwemera kubijyamo bakabyibuka ari uko ingaruka zavutse. Ni ahacu rero kuba maso no guterwa ubwoba n’imibare ubuyobozi butugaragariza y’abaterwa inda zitateganyijwe, aho binateza ibibazo byo kubura ubuzima cyangwa kububuza abo bamwe baba bibarutse.”
Akomeza agira ati: “Inzira yihuse ku bakobwa mu kwirinda, ni uguca ukubiri no kurarikira ibyo tudafitiye ubushobozi cyangwa imiryango yacu idafitiye ubushobozi. Ibi bizafasha buri mukobwa kwiyakira mu kubaho mu buzima abayemo, no guharanira ko kubuhindura mu nzira nziza bizaturuka kuri we, igihe azaba yirinze agasoza urugendo rw’ubwangavu amahoro.”
Naho Mutoni Hope we avuga ko uko urubyiruko rw’abakobwa rubona umwanya ruganiriramo ubwarwo ndetse rukaganira n’ababafite mu nshingano bitaba amasigaracyicaro ahubwo ko bizatanga umusaruro.
Ati: “Ni amahirwe kugira abaguhangayikira, abakwigisha, abakugira inama ariko kandi bakanagutega amatwi kugira ngo babanze bamenye ibyo ubamo n’uko wumva ibintu mu kigero ugezemo. Dushima inama duhabwa n’ubuyobozi bwacu, aho nanjye numva mfite ishyaka ryo kurengera ubuzima bwanjye n’ubwabagenzi banjye.”
Yongeyeho ati: “Mu biganiro byacu nk’urungano tuzajya tuganira ku mitego yose iza itugana, cyane ko hari ibyo tuba tuziranyeho tunumvikanaho mu rurimi twihariye nk’urungano. Mu gutebya cyangwa kuganira tuzajya twibuka guhakanira abaza kudushuka twibukiranye ko bituganisha ahabi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko ubuyobozi buzakorana n’uwo ari we wese ufite umusanzu yatanga mu guhangana n’iki kibazo gituma aka Karere kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abaterwa inda zitateganyijwe.
Ati: “Iki kibazo kitubangamiye mu buryo bukomeye. Bakobwa bacu, bana bacu turabasaba kudasamara ngo mugurane ubuzima bwanyu utuntu tw’akanya gato. Naho ku bandi bantu bose bumva twafatanya mu gushaka umuti w’iki kibazo twiteguye gukorana na bo tugatangatanga tukareba ko abangiza abana b’abakobwa bakomwa mu nkokora. Ni umusanzu wa buri wese cyane ababyeyi,imiryango natwe ubuyobozi.”
Akarere ka Nyagatare kaza ku isonga mu Ntara y’Iburasirazuba mu kugira umubare munini w’abangavu batewe inda bangana na 1 725 hagati ya Mutarama 2023 na Mutarama 2024. Akarere ka Gatsibo ni ko gakurikiraho aho kabarura 1567.

Rationale says:
Mutarama 6, 2025 at 6:31 amApartheid harya ni iki?