Gicumbi: Bamwe mu rubyiruko ntibitabira gahunda za Leta

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 4, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko baterwa ipfunwe no kuba nta rubyiruko rwitabirira zimwe muri gahunda za Leta , harimo umuganda, Inteko z’abaturage n’ibindi, bakavuga ko bikomeje gutya, urubyiruko rw’aho nta ruhare rufatika rwagira mu kugena iterambere ry’ejo heza h’u Rwanda.

Abo baturage bavuga ko ngo iyo bari mu Nteko z’abaturage cyangwa se mu bikorwa rusange byubaka Igihugu bisanga bari bonyine, abasore n’inkumi batitabiriye

Rulihona James wo mu Murenge wa Kaniga abivuga yagize ati: “Muri rusange mu Karere kacu yemwe mpereye no mu Murenge wacu, usanga hari bamwe mu rubyiruko batitabira gahunda za Leta cyane aho bidusaba gutanga imbaraga cyangwa se kwitabira inama runaka, ahubwo bamwe nkunze kubona ni urubyiruko rw’abakorerabushake gusa, ibi bintu rero bituma tugira icyizere gike ko hari abo tuzaraga igihugu cyacu ntibagikorere uko bikwiye, hakwiye ko ubuyobozi bukora ubukangurambaga.”

Mukandayisenga Denise, na we ashimangira ko umubare w’urubyiruko rwitabira Inteko z’abaturage  n’ibindi bikorwa by’iterambere ukiri hasi ugereranyije nuko ari rwo rwinshi, akifuza ko habaho ubukangurambaga.

Yagize ati: “Ndemera ko  mu Nteko z’abaturage, kimwe no mu bindi bikorwa rusange,  usanga nta rubyiruko rurimo, akenshi usanga baba bagiye ku ishuri ariko hari n’abigize ba ntibindeba bigumira iwabo njye nsanga dukwiye kwitabira ibikorwa by’umuganda tugafatanya ndetse haba ari ukwerekana ibitagenda na byo tugatunga agatoki hagashakwa ibisubizo bidufasha kwerekeza mu iterambere.”

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Gicumbi na bwo buvuga ko buhangayikishijwe n’umubare muto   w’urubyiruko rwitabira Inteko z’ abaturage  ukiri muke  kandi ngo ariho hatangirwa ibitekerezo bishobora gukemura ibibazo byugarije imibereho y’abaturage, nk’uko Umuyobozi w’Akarere  Nzabonimpa Emmanuel abivuga.

Yagize ati: “Mu biganiro mperutse kugirana n’urubyiruko narusabye ko  rukwiye kwitabira gahunda nziza za Leta kuko  akenshi usanga mu bikorwa by’ umuganda no mu Nteko z’ abaturage harimo ibyiciro by’abantu bakuze, ariko n’urubyiruko bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ibi ni ibintu rero tugiye guhagurukira dukora ubukangurambaga.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko bufite icyizere ko hazaboneka impinduka ku myumvire y’urubyiruko mu kubahiriza no kwitabira gahunda za Leta, rushingiye ko  hari inkomezabigwi zitabira Itorero muri buri Mudugudu abo bose ngo bitezweho gutanga umusaruro.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 4, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE