Nyanza: Abagabo bari kwahukana kubera guhohoterwa n’abagore basabitswe n’ubusinzi

Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, bavuga ko bahukanye kubera ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo biturutse ku businzi, butuma bumva nabi ihame ry’uburinganire.
Umwe muri abo bagabo bahukanye kubera guhohoterwa n’uwo bashakanye, avuga ko amaze umwaka urenga yarahukanye.
Ati: “Maze umwaka urenga narahunze umugore kuko yazaga mu gicuku yasinze akankubita nkanga kumusubiza kubera gutinya ko nafungwa mpitamo guhunga kuko yambwiraga ko ninibeshya nkamukoraho yahawe ijambo azahita amfungisha.”
Mugenzi we na we wahukanye, avuga ko yabitewe no kuba uwo bashakanye yarumvise nabi ihame ry’uburinganire biturutse ku kuba yarajyaga mu kabari akaza amubwira ko yahawe ijambo ntacyo bavugana.
Ati: “Narahukanye da! None se ko yavaga mu kabari mu gicuku namubwira nti uvuye hehe ati ntushinzwe nanjye nahawe ijambo. Nabona ko nshobora kuzarwana nawe nkafungwa bikarangira mpisemo kwahukana aho kurwana nawe ngo nisange muri gereza.”
Bamwe mu bagore bo muri uwo Murenge wa Busasamana, na bo bavuga ko hari Abagabo barenga 10 bahukanye biturutse kuri bagenzi babo birirwa bakanarara mu tubari.
Umwe muri bo Yagize ati: “Abagabo barenga 10 barahukanye inaha. None se ko baduhaye intebe tukumva ko ari ukwirirwa mu tubari tukanaturaramo tugataha mu gicuku.”Umubyeyi ufite abana batatu, na we avuga ko iwabo hari abagabo bahunze abagore kubera ubusinzi butuma batumva neza ihame ry’uburinganire.
Ati: “Hariya haruguru umugabo yaragiye, kuko umugore ntiyar agitaha yirariraga mu kabari yagira ngo aratashye bakarara barwana bugacya umugore ajya kurega kandi ari we nyirabayazana. Muri make hari abumvishe uburinganire bagira ngo ni ugusumbya Abagabo kunywa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, avuga ko bari gukomeza kwigisha abatuye ako Karere ihame ry’uburinganire n’ubwo kuri we ngo hari n’abagira kamere.
Ati: “Hari abafite kamere zabo ku buryo kubahindura ari uguhozaho ubasobanurira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abashakanye, ari nabyo turi gukora ngo abantu bareke kuryitwaza bishore mu guhohotera abo bashakanye na bo.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko ibiza ku isonga bituma abashakanye bahohoterana birimo ubusinzi, kutumvikana ku ikoreshwa ry’umutungo w’urugo, gucana inyuma kw’abashakanye ndetse n’imyumvire mibi y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, ari n’aho buvuga ko bwashyize imbaraga mu kuganiriza abatuye ako Karere ku mubano w’abashakanye n’icyo amategeko ateganya ku bashakanye.