Rubavu: Aborozi babangamiwe n’abakora uburaya basindisha abashumba inka zikibwa

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 4, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Rubavu, cyane mu Mirenge ya Rugerero na Nyakiriba, bavuga ko babangamiwe n’abajura b’inka babifashijwemo na bamwe mu bakora uburaya, bikabateza igihombo.

Abo borozi bavuga ko bahangayikishijwe na bamwe mu bakora uburaya mu Mirenge ya Rugerero na Nyakiriba, bajya mu nzuri z’aborozi b’inka bagasindisha abashumba bamara gusinda bagasinzira, abakora uburaya bakitahira , ubwo nyuma y’aho abajura bakaza bakiba inka, ibintu bavuga ko ubuyobozi bwabigiramo uruhare n’ubwo nabo ngo bafashe ingamba zo kujya bakora amarondo, kuko abakora ubwo bujura baba bizeye neza ko abashumba baba basinziriye cyane.

Bucyanayandi Salumoni ni umwe mu borozi bo mu Murenge wa Nyakiriba yagize ati: «Hano ubujura bw’inka buratuzengereje, nta munsi utakumva nibura nk’aborozi 2 batatse ko babibye inka, ikibazo rero twaje gusanga hari bamwe mu bagore bakora uburaya baza mu nzuri  zacu kuri misiyo baba baziranyeho n’abajura bakaza bakagurira abashumba bacu inzagwa n’ibyuma bagasinda , bikarangira bafashwe n’ibitotsi ubwo indaya igasiga bagona ikajya gutanga amakuru, abajura bakaza bakihitiramo inka bashaka.”

Hitiyaremye Jonas  we avuga ko iki kibazo bakibwiye inzego bireba ariko nanone nk’aborozi bishakamo ibisubizo bagakora amarondo basaba ko inzego z’umutekano zabishyiramo umurego.

Yagize ati: “Tumaze kubona ko abakora uburaya bamaze kurarura abashumba bacu babahinduye abasinzi, twahisemo kwihanangiriza indaya dukeka, kimwe n’abashumba bacu tubiyama ubusinzi, dushyiraho gahunda yo kwirwanaho dukora amarondo, ariko hari aho banyura mu rihumye bakatwiba twifuza ko inzego z’umutekano zakurikirana abo bose tuba dukeka ko ari abagambanyi ndetse n’abajura b’inka zacu.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwo butangaza ko mu rwego rwo guhangana n’abajura b’inka, bahisemo gufatanya n’aborozi gucunga umutekano w’inzuri zabo, hifashishijwe irondo ry’umwuga ndetse no kugenzura ahantu hose hari ibikorwa byo kubaga inka hagamijwe kumenyekana aho zaturutse nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, abivuga.

Yagize ati: “Ubu twahisemo ko inka yose ije ku ibagiro hamenyekana inkomoko yayo n’ibyangombwa biyiranga, ubundi twavuguruye imikorere y’irondo ry’umwuga kugira ngo turebe ko bariya bajura b’inka bahashywa burundu, ariko kandi n’aborozi bakwiye gukomeza kwita ku nzuri zabo bacunga umutekano wabo atari uguterera inka abashumba gusa.”

Abakora ubworozi mu mujyi wa Rubavu no mu nkengero zawo bafite inka zisaga ibihumbi 15, ubuyobozi bwashyize imbaraga mu gucunga umutekano w’abaziba, kuko ngo iyi ngeso y’ubujura bw’inka hashize iminsi yaradutse.

Inka zo mu rwuri iyo bagiye kuziba basinzdisha abashumba
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 4, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE