Kwambara impuzankano ya gisirikare byatumye Eddy Kenzo yibasirwa

Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye muri Uganda Eddy Kenzo akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bijyanye n’ubuhanzi, yibasiwe nyuma yo gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ifoto yambaye impuzankano ya gisirikare.
Kenzo yari yambaye atyo mu gitaramo cy’iserukiramuco rya Empele cyabaye tariki 1 Mutarama 2025.
Ni igikorwa cyakuruye impaka cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ko ingabo z’Igihugu cya Uganda (UPDF) zabujije abasivili kwambara impuzankano za gisirikare.
Ku ikubitiro uwiyita Jimmy Kiberu yagize ati: “Ese ni ryari kwambara impuzankano za MODVA- UPDF (imyenda ya gisirikare) byemewe, cyangwa yabaye nk’indi myenda yose cyangwa ni amabwiriza mashya ku bantu runaka batandukanye.”
Uwiyita Maranda ati: “Noneho na we wambaye nk’abasirikare, kubera uri umujyanama? Museveni yabashyize igorora.”
Ibi byakomeje guteza urujijo, bituma abenshi babyamaganira kure, nubwo uyu muhanzi ntacyo arabivugaho.
Itegeko ry’igisirikare cya Uganda (UPDF) ryo mu 2005 mu ngingo yaryo ya 160 igice cya 2, ribuza abatari mu nzego z’umutekano kwambara imyenda ya gisirikare, inomero ya 1013 mu igazeti ya Uganda yo ku ya 18 Nzeri 2019 nayo yasohoye itangazo risobanura kandi ribuza abaturage kwambara ibikoresho bya gisirikare, imitako cyangwa ibindi bifitanye isano.
