Rutsiro: 5 batawe muri yombi bakekwaho kwiba inka bakayibagira mu ishyamba

Kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro hafungiye abantu 5 bakekwaho uruhare mu iyibwa n’ibagwa ry’inka ya Mbitsemunda Damascène bakayibagira mu ishyamba.
Uwo bayibye atuye mu Mudugudu wa Nkomero, Akagari ka Magaba, Umurenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro , aho bayikuye bakayibagira mu ishyamba riri muri 500m uvuye aho yakuwe mu kiraro cyayo.
Umuturanyi wa nyir’iyo nka yabwiye Imvaho Nshya ko ubusanzwe uyu mugabo agura inka akazorora igihe cy’imvura ubwatsi buriho, yazagabanyuka akazigurisha, akazongera kugura izindi imvura itangiye kugwa bityo bityo, akaba ari bwo buzima bwe, akabivanga no kuba umuzamu w’ijoro w’ikigo nderabuzima cya Kayove.
Ati: “Ikiraro cy’inka ze kiri mu rutoki rwe ruri muri 800m uvuye iwe, hegereye amashyamba menshi y’abaturage. Muri icyo kiraro habagamo inka 2, inkuru n’inyana. Nta muzamu cyangwa umushumba yari afite muri iyi minsi, ntiyanazibaga iruhande ngo yumve ko ntawe uzitwara nijoro.’’
Yarakomeje ati: “Abajura baraje batwara iyo nyana bayibagira mu ishyamba ryegereye ikiraro hejuru y’akagezi gahari, bakatagura inyama n’uruhu, barabitwara aho bahasiga igihanga n’igifu gusa. Mu iperereza ryahise ritangira hafashwe abantu 5 barimo umugore ukekwaho kumenya ayo makuru akayaceceka n’abagabo 4 bakekwaho kuyiba bakayibaga.”
Avuga ko ikibazo cyo kwiba inka bakazibaga kimaze gufata intera ndende muri uwo Murenge wa Mushonyi, kuko ukwezi gushize kwa 12 konyine habazwe 2, hafatwa abantu 15 bakekwaga, bagira ngo birarangiye.
None mu ntangiriro y’umwaka wa 2025 barongeye, agasaba ubuyobozi gufata ingamba zikaze zo kurwanya ubu bujura, kuko n’indi Mirenge ifite iki kibazo.
Afite impungenge ko amaherezo abaturage bazasubira ku kurarana n’amatungo mu nzu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi Ntihinyuka Janvier,
avuga ko ikibazo cy’ubujura bw’inka mu Murenge ayoboye, abazibye bakazibaga bakajyana inyama kidakwiye kujenjekerwa kuko niba mu kwezi gushize harabazwe 2, mu ntangiriro z’uku kwa Mutarama indi ikaba ibazwe, hashobora kuba hari abari mu bucuruzi bw’izi nyama, cyane cyane ko muri iki gihe amatungo ahenda cyane.’’
Ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane kuko mu kwezi gushize izo 2 zibwe, iya mbere hafashwe abantu 9 bakekwaga, iya 2 hafatwa 6 na bo wasangaga hari aho bahuriye n’ubwo bujura, kuri iyi na bwo hafashwe 5 bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhango.
Tukaba dufite amakuru ko abaziba bakazibaga hari n’abamotari bifashisha, inyama zikajyanwa mu masoko no mu mabagiro agishakirwa amakuru ngo ibyayo bimenyekane.’’
Avuga ariko ko na ba nyir’amatungo bagomba kwirinda uburangare ntibashyire ibiraro by’amatungo yabo kure kugira ngo atibwa.
Ati: “Tukimara kubona ko ari ikibazo gikomeye, twakoranye inama n’abaturage dufatira hamwe ingamba zirimo gukaza amarondo asanzwe yabo, abafite amatungo bakayitaho, ntibayaterere iyo ngo biryamire bagone, ntibazamenye igihe yibiwe, hakanabaho guhanahana amakuru ku gihe kugira ngo niba hari n’ibuze igarurwe hakiri kare.”
Ikindi avuga ko bagiye gukora, ni ugukorana bya hafi n’abafite amabagiro kuko bafite amakuru ko hari abanyamabagiro bashobora kuba bagura inyama nk’izo bakazivanga n’izo bari bafite, cyane cyane ko nk’izo zibwe zo ziba zigura make, bashaka kunguka.
Yakomeje avuga ko uzabifatirwamo azahanwa bikomeye, kimwe n’abaturage babeshya ubuyobozi ngo bagiye kurara amarondo bakabacunga ku jisho, bakayarara nk’isaha imwe bakitahira, byose bigiye gukurikiranwa birushijeho.
Anavuga ko aba bajura bagira amayeri yo gutwarana n’uruhu ibice by’izo nyama bakase, bakajya kuzitunganyiriza neza ahandi, ayo makuru yose bagikusanya akazafasha mu guhanshya ubu bujura buhangayikishije cyane abaturage n’ubuyobozi.