Nyabihu: Baraza inka mu ruganiriro kubera abajura babazengereje

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 3, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Karago, Akarere ka Nyabihu, baratabaza inzego bireba kubera ubujura bw’inka bukomeje gukaza umurego, bakaba batuma hari bamwe baraza inka mu ruganiriro kugira ngo birinde ko bakanguka bagasanga bazicucuye.

Aba baturage bavuga ko hari bamwe bahisemo kujya baraza inka zabo mu ruganiriro cyangwa mu bikoni maze bagakinga bagakomeza nubwo bazi ko kurarana n’amatungo bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Mukarwego Mariya, umwe muri abo baturage, avuga ko abajura baza kubiba inka mu masaha y’ijoro basinziriye, ati: “Kuri ubu inka zacu bazikura mu biraro nijoro, zimwe tugasanga bazibagiye ku gasozi izindi zikaburirwa irengero.”

Yavuze uburyo umuturanyi we bamwibye inka ebyiri, akaba avuga ko umwaka wa 2025 bawutangiye bahangayitse cyane.

Mbateye Jean Bosco we avuga ko inka basanzwe baziba ariko noneho kuri ubu ngo byahinduye isura.

Yagize ati: “Inka urayisiga mu kiraro bwacya ugasanga ntayirimo, ikibazo rero hano ni uko abo dukeka tubashyikiriza ubuyobozi ejo tukabona bagarutse, uwajya abanza akabashyira mu kigo ngororamuco nk’ukwezi kugira ngo turebe koko ko baba babarenganya.”

Uyu muturage akomeza avuga ko muri ako gace amarondo atagera hose ngo akore uko bikwiye.

Yagize ati: “Ni ikibazo gikomeye kuko inka zibwa zinyura mu nzira bakeka ko abanyerondo biryamiye, bigerera ku dusantere tw’ubucuruzi gusa nka Kadahenda byagera saa tanu z’ijoro bakajya kwiryamira, ubwo ibisambo biba byabacunze bikatwiraramo bikatwiba..

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karago bwo buvuga ko nta muturage urabatakira ko yibwe, gusa ngo bagiye gukurikirana icyo kibazo,

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karago Musirikare   Albert, yagize ati: “Sinzi yenda uwabahaye ayo makuru, ariko ku giti cyanjye nta bujura bw’inka nzi ariko niba ariko bimeze ubu ngiye kugikurikirana.”

Yasabye abaturage kujya bagira uruhare mu kwicungira umutekano bakaza amatondo mu gihe hakirimo gushakwa igisubizo kirambye hakorwa iperereza ryimbitse kuko hari ubwo abaturage batanga amakuru Polisi yabajyana bakabura ababashinja.

Gitifu Musirikare akomeza asaba abakora amarondo n’abayategura kujya bagera mu nguni zose ndetse bagakora ijoro ryose.

Karago bamwe inka bazisiga mu biraro bugacya bazibye
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 3, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE