Minisitiri Nduhungirehe yanyuzwe n’igitaramo cya The Ben

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yanyuzwe n’igitaramo The Ben yakoreye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 1 Mutarama 2025.
Ni igitaramo The Ben yise “The New Year Groove & Launch Album” cyari kigamije kwinjiza Abanyarwanda by’umwihariko abakunzi b’ibihangano bye mu mwaka mushya, anabamurikira alubumu ya gatatu yise “Plenty Love”.
Ni igitaramo cyitabiriwe na benshi barimo n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu barimo Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko yanyuzwe cyane n’icyo gitaramo.
Yanditse ati: “Igitaramo cyiza cya The Ben cyabereye muri Bk Arena yuzuye. Nyuma y’igitaramo nagize umwanya wo guhura na we ndetse ndamusuhuza, hamwe na Tom Close na Otile Brown, uri mu bahanzi beza muri Kenya no muri Afurika y’Iburasirazuba.”
Ubwo The Ben yaririmbaga, yafashe umwanya agaragaza ko we atumva ukuntu yaba ahagaze imbere y’abantu barimo n’abakomeye, ashimira cyane abafana be, ababwira ko ari bo bamugize ukomeye nyamara yaravutse mu muryango usanzwe.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe akunze kugaragaraza ko yishimira ubuhanga n’ijwi ryiza The Ben agira, ari nayo mpamvu yagaragaye mu bamushyigikiye.
