Muhanga: Urubyiruko rwiyemeje guhangana n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga, bavuga ko nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafite ingamba zo guhangana n’abafite ingengabitekerezo usanga bashaka kuyikwirakwiza mu rubyiruko.
Hakizimana Byiringiro Aloys ni umwe muri urwo rubyiruko uvuka mu Murenge wa Shyogwe, avuga ko gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byamwubatsemo icyizere n’imbaraga zo guhangana n’abayihakana bakwirakwiza ingengabitekerezo yayo mu rubyiruko.
Ati: “Jyewe ubu nungutse byinshi ntari nzi muri make mfite amakuru menshi ku mateka yaranze igihugu cyanjye by’umwihariko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo intego yanjye ngiye kurwanya abafite ingengabitekerezo ya Jenoside mpora mbona ku mbuga nkoranyambaga kandi nzabigeraho kuko nanjye nazikoresha.”
Nyiraneza Clementine na we avuga ko gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigiye kumufasha kurwanya abigisha ingengabitekerezo ya Jenoside n’abatifuriza amahoro u Rwanda.
Ati: “Amakuru nasomaga mu minsi ishize harimo n’ayo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku buryo nabonye ko hari abafite ingengabitekerezo ya Jenoside batifuriza igihugu cyanjye amahoro. Rero ubwo namaze gusobanurirwa amateka y’Igihugu cyanjye ngiye guhangana na bo ngaragaza amateka yacu ya nyayo n’aho tugeze twiyubaka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko kwigisha abakiri bato amateka y’ukuri y’Igihugu ari ingenzi kuko aribo barimo abayobizi bejo hazaza.
Ati: “Amateka y’Igihugu cyacu twebwe abakuru turayazi twayaciyemo, rero abakiri bato kuyabigisha ni ngombwa kuko ni bo bazavamo abayobizi b’ejo hazaza kandi kuyabasobanurira bituma bagira uruhare mu gukumira no kurwanya abafite ingengabitekerezo ya Jenoside usanga bafite umugambi wo gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Akomeza avuga ko urubyiruko usibye kwigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukaba rugomba kujya rwibutswa ko Igihugu kiruhanze amaso mu bikorwa by’iterambere, mu rwego rwo kurutoza gukura amaboko mu mifuka rukagana umurimo rudategereje guhabwa.
