Gakenke: Imiryango isaga 60 yishimira ko isoje umwaka yarakuwe mu manegeka

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 31, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Abagize imiryango 64 yo mu Murenge wa Muzo, Akarere ka Gakenke bahoze batuye mu manegeka, kuri ubu barishimira ko bagiye gutangira umwaka wa 2025, basezereye kunyagirwa ndetse n’impungenge zo kumva bazatwarwa n’isuri, nyuma yo gutuzwa mu Mudugudu wa Kagano.

Abo baturage bishimira ko batujwe mu nzu nziza zigezweho, zibarinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bakaba bavuga ko baruhutse iriduka ry’imisozi ya Muzo, ahantu ngo hatumaga badashobora gusinzira uko bikwiye kuko ngo buri gihe imvura yagwaga, buri wese yahitaga agira ubwoba yiteguye ko ashobora gupfa cyangwa se hagapfa mugenzi we ku musozi, nkuko Rwabarinda  Joel umwe mu bahawe inzu mu Mudugudu wa Kagano abivuga.

Yagize ati: “Ubu muri rusange ubu tugiye kwinjira muri 2025 turi mu buzima bushyashya, mbese turazutse kuko hari mu manegeka twahabonaga nko mu irimbukiro, kuko uwa 2024 twawutangiye nabi ariko tuwusoje neza, tugiye gutangira umwaka tumeze neza ndetse imibereho myiza y’ubuzima bwacu tugiye kujya tubara imyaka duhereye kuri 2025 baduhaye inzu nziza ziri ahantu hadashyira ubuzima bwacu mu kaga.”

Akomeza agira ati: “Ubundi mu bihe by’imvura buri wese yabaga yiteguye ko ashobora kumanukanwa n’inkangu cyangwa se tukaba tuzi ko tubyuka tujya gushyingura abahitanywe n’ibiza kuri ubu turanezewe, imiyoborere myiza idutangije umwaka neza.”

Muhorakeye Alivera we avuga ko imiyoborere myiza ibahaye icyo bakwita umuzuko kuko ngo babaye  mu gahinda kenshi  bafite ubwoba ko bazahitanwa n’ibiza, akaba ashimira abayobozi Bakuru b’Igihugu batekereje gufasha abaturage bari batuye mu manegeka batishoboye.

Yagize ati: “Ndashimira imiyoborere myiza y’igihugu cyacu irangajwe imbere na Perezida Kagame Paul, njye nari nzi ko nzapfa nzize ibiza, ariko noneho nahakuwe n’ubuyobozi bunshyira mu nzu imeze neza ntazi amafaranga yayubatse iyo yaturutse kuko ntabwo nagize uruhare rwo kugura nibura itafari rimwe hano, none bampaye inzu irimo amashanyarazi, ibikoresho byose, ibiryamirwa, ibikoresho byo mu gikoni, amazi hafi, ikigo cy’amashuri hafi mbese dutangiye umwaka wa 2025 turi mu byishimo n’icyizere cyo gusaza tutazize ibiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine avuga ko ubu ari uburyo burimo kugeragezwa bwo gutuza neza abantu benshi kandi hakoreshejwe amafaranga make.

Yagize ati: “Amafaranga agenda ku nzu imwe ni make cyane, nibura miliyoni zigeze ku 9, birumvikana ko ni amafaranga makeya bitandukanye n’aho ushobora gukora umushinga wo kubaka imwe ikajya itwara miliyoni 15, 20, mu buryo hano ibikoresho bikoreshwa ni ibiboneka hano hafi, umucanga amatafari ntabwo byishyura imisoro, kuko ni cyo Igihugu kizeho kibona ari bwo buryo bwakoreshwa noneho kandi n’inzego zibikora zikomatanyijwe”.

Abo baturage bamaze amezi 6 batujwe muri izo nzu bavuga ko babayeho neza kuruta uko bariho bagituye mu manegeka, izo nzu buri imwe ifite  ubwiherero, igikoni, ikigega gifata amazi, ndetse n’ibikoresho byo mu nzu birimo n’ibiryamirwa. 

Inzu 64 zimaze guturwa, harimo kubakwa n’izindi 36  biteganyijwe  ko muri Gashyantare 2025  utaha na zo zizaba zuzuye, akaba ari  umushinga mugari wo gutuzamo imiryango 354 kugeza mu mwaka wa 2028, uyu Mudugudu wa Kagano  uzuzura utwaye agera kuri kuri miliyari 5  z’amafaranga y’u Rwanda

Uyu  mushinga  wo kubakira aba  baturage bagomba gukurwa mu manegeka ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’ikigo  gishinzwe imyubakire ndetse n’Ishami rya Polisi rishinzwe ubwubatsi.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 31, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE