Kuhira mu cyanya cya Kagitumba byazamuye umusaruro wikuba 2

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukuboza 31, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Abakorera ubuhinzi mu cyanya cya Kagitumba mu Karere ka Nyagatare bishimira ko uburyo bwo kuhira imyaka bwatumye umusaruro wiyongera wikuba kabiri, beza toni 9 aho mbere bezaga toni 4 baca ukubiri n’ikibazo cy’izuba cyababuzaga kweza.

Aba bahinzi bavuga ko ubusanzwe bahingaga bizeye ikirere gusa aho rimwe na rimwe cyabatenguhaga imyaka ikarumba.

Nyuma yo gutunganyirizwa ubutaka ndetse bugashyirwamo ibikorwa remezo birimo n’uburyo bwo kuhira imyaka aba bahinzi bavuga ko bari kububyaza umusaruro mu buryo buboroheye kandi bakunguka cyane.

Mugwiza Thacien agira ati: “Ubusanzwe aha twihingiraga bisanzwe tukabona imyaka yo kurya uwakabije akagurisha bike bishoboka. Aho dukanguriwe guhuza ubutaka nabwo twarahinze ku buso bugari aiko izuba ryava rikatwatsa neza neza tukabutaha. Itandukaniro ryabonetse ubwo twashyirirwagaho ubu buryo bwo kuhira aho yaba mu mvura duhinga ariko kandi n’ibihe by’izuba byakwivangamo tukuhira imyaka yacu ntihombe.”

Akomeza agira ati: “Nk’ubu kuri iki gihembwe cy’ihinga, izuba ryaratunguranye rirava ndetse abantu batangira kwikanga ko hagiye kuba amapfa. Nyamara twahise twuhira ku buryo twizeye gusarura nk’ibisanzwe. Urabona ko imyaka yacu utakeka ko yahuye n’ikiza cy’izuba cyazahaje indi mirima.”

Ngabirano Ildephonse uba muri imwe mu makoperative y’ubuhinzi akorera mu cyanya cya Kagitumba, avuga ko ubuhinzi bwo kuhira bwatumye umusaruro uva kuri toni 4 ugera kuri toni 9 kuri hegitari.

Agira ati: “Mbere aha twabanje kujya tweza toni 2,5 z’ibigori kuri hegitari.Aho dutangiye guhinga mu buryo bugezweho twezaga toni ennye. Nyamara byabaye akarusho ubwo hashyirwagaho ubu buryo bwo kuhira ndetse n’abashinzwe ubuhinzi bakatuba hafi yaba mu gukoresha amafumbire n’inyongeramusaruro aho ubu umuhinzi wabikurikiranye neza ageza kuri toni 9 z’ibigori kuri hegitari. Ni umusaruro mwinshi ushobora kugira aho ukura umuhinzi ukagira aho umugeza.”

Akomeza agira ati: “Ubu nkanjye maze kwiteza imbere mbikesha ubuhinzi. Ubu naguze inka 4 zigezweho zitanga umukamo aho inka imwe iba ifite agaciro ka miliyoni 1.5. Ubu bworozi nabwo bufatanya n’ubuhinzi kuzamura umusaruro w’ibyo ninjiza. Narubatse iwanjye hameze neza. Navuga ko umuhinzi ukorera muri iki cyanya ubuzima buhinduka buri munsi bugana aheza no mu iterambere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague avuga ko kugeza ubu ubuyobozi nabwo bwishimira uburyo iki kibaya cya Kagitumba kiri kubyazwa umusaruro bigafasha abaturage, Akarere ndetse n’Igihugu muri rusange.

Ati: “Nk’ubuyobozi dushimira Leta yadufashije korohereza abaturage bagatunganyirizwa ubutaka ndetse bugashyirwamo ibibafasha kububyaza umusaruro. Ku buyobozi ni igisubizo kuko abaturage bareza bakikura mu bukene bagafatanya n’ubuyobozi kugera ku bisubizo by’iterambere aho kuba umugogoro w’abafashwa n’Akarere.

Uko bagira amafaranga kandi ni nako bagura imishinga ibi bigatanga imisoro bikaba inyungu ku miryango y’abaturage by’umwihariko,ariko bikaba nyungu ku iterambere ry’Akarere n’iry’Igihugu muri rusange.”

Icyanya cya Kagitumba gikorerwaho ubuhinzi ku buso bwa hegitari 900. Ubunini buhingwaho ibigori, ahandi hagahingwa imboga n’imbuto ndetse hakaba n’ahahingwa urusenda. Ibihingwa biboneka muri iki cyanya harimo ibigemurwa ku masoko yo hanze y’u Rwanda birimo imiteja, urusenda, imboga n’imbuto.

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukuboza 31, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE