Musanze: Isoko ry’ibiribwa rya Musanze ribangamiwe n’irindi rikorera muri gare

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 30, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Abacururiza mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, ahazwi nka Kariyeri, bavuga ko babangamiwe n’abandi basigaye muri gare ya Musanze ubwo abarikoreragamo bimurirwaga aho muri Kariyeri, abantu bavuga ko aya masoko ameze nk’amakeba.

Nyuma yo gutombora ibisima mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, hari abasigaye muri gare aho bari bacumbikiwe   n’ubuyobozi bwa Gare ya Musanze ubwo hubakwaga iryo soko, abacururiza muri kariyeri rero bo binubira ko abasigaye muri gare ya Musanze babatwara abakiliya kandi ko basora amafaranga make ku y’umuntu ucururiza muri kariyeri, ibintu bifuza ko byasubirwamo bose bagacuruza kimwe kandi mu buryo bumwe.

Nyiramahirwe Justine ucuruza imbuto muri kariyeri we asanga ririya soko ryo muri gare ari mukeba wabo kuko usanga babangikanye ariko inyungu ntizibagereho ari zimwe, ndetse asanga hari aho barengana ku bijyanye n’imisoro ndetse n’ubukode.

Yagize ati: “Ubu twebwe n’abacururiza muri gare twabaye abakeba, ubundi  badukuye muri Gare batuzana muri kariyeri batubwira ko bagiye kwimura abasigayeyo, none bagumyeyo banagabanyirizwa imisoro, abahaha bamenyereye kujya muri gare, bituma tubura abakiliya hari n’utaha atagurishije, twifuza kumenya niba amasoko abiri yemewe buri wese afate umwanzuro wo kujya aho ashaka, nanjye  nakwisubirira muri gare da!”

Nzeyimana Jean Baptiste ni umwe mu bagabo bacuruza imbuto n’imboga we avuga ko bibabaje kuba hari ibisima byambaye ubusa muri iri soko ryitwa ko ari iry’Akarere, ariko bagakomeza gushyigikira ko bariya babuze ibisima bakomeza kubangamira abo muri iri soko

Yagize ati: “Mu gice cyagenewe gucururizwamo ubuconsho kuri ubu ibisima byambaye ubusa hari ababitomboye ntibabikoreraho, yemwe hari n’abandi babikoreyeho umunsi umwe, ibiri bakabita kuko nta bakiliya, ibyo bisima byambaye ubusa babihe abantu isoko ryuzure, kuko kuba amasoko akiri abiri nabwo yegeranye cyane kuri njye, bituma twe tutabona abaguzi kuko abenshi bamenyereye muri gare, twe twarahombye, niba irya gare baryemeje umuntu yahitamo aho akorera ntacyo byadutwara na byo tu.”

Nyamara n’ubwo abaturage bavuga ko babangamiwe n’amasoko abiri nayo yegeranye; Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, yabwiye Imvaho Nshya ko icyo atari ikibazo ahubwo ari amahirwe mu iterambere.

Yagize ati: “Kuba amasoko y’ibiribwa akora ari abiri  muri uyu mujyi ubwabyo ni amahirwe, ahubwo turareba uburyo twaganira n’abashoramari bombi bakore bose bunguka banorohereza abayakoreramo, ibigaragara kuri uyu munsi  ni uko isoko rihari, ikindi hagiye gushyirwaho na komite y’isoko ifite imbaraga kugira ngo ibibazo bigaragara bishakirwe umuti , ahubwo isoko ryo muri gare dushake uko rikora mu buryo ritunganye bijyanye n’icyerekezo cy’umujyi, kandi abantu bose basabwe ibikenerwa bingana nta kwinuba”.

Isoko rya Kariyeri rimaze igihe cy’amezi 5 rifunguye imiryango, kuri ubu Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze butangaza ririmo gukora ku gipimo cya 80% bakaba bagishaka igisubizo cy’uko 20% by’ahasigaye naho hakuzuzwa kugira ngo rikorerwemo ryose.

Kimwe mu bibangamiye abacuruza imbuto, imboga n’imyaka mu mujyi wa Musanze nabwo mu masoko abiri, ni uko ucururiza muri Gare ya Musanze asabwa amafaranga y’u Rwanda 6000 y’ubukode bw’igisima; mu gihe uwo muri Kariyeri we atanga 15 000 by’ubukode bw’igitsima kandi avuga ko aba yarabuze abakiliya.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien (uri hagati) yemeza ko amasoko 2 atari ikibazo
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 30, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE