The Ben yasabye imbabazi kubera inda ya Pamela yagaragaje

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 30, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu Rwanda The Ben, yatangaje ko kugaragaza inda ya Pamela yambaye ubusa byababaje cyane umubyeyi we, anasaba imbabazi ababibonye nabi.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kigamije kugaragaza aho imyiteguro y’igitaramo cye igeze kizabera muri BK Arena tariki ya 1 Mutarama 2025.

Yagize ati: “Abantu babibonye nabi ntabwo nabarakarira, nubwo twebwe twabonaga ntacyo bitwaye, na mama umbyara byaramubabaje, yampamagaye yababaye cyane, mama umbabarire aho uri hose n’abandi bose babibonye nabi mbasabye imbabazi.”

The Ben avuze ibi mu gihe hashize iminsi mike ayo mashusho atavugwaho rumwe n’abayabonye kuko ku ikubitiro umuvuzi gakondo Rutangarwamaboko yagaragaje ko bidasa neza kuba The Ben na Pamela baragaragaje inda ya Pamela witegura kwibaruka nta mwenda uyiriho, mu rwego rwo kugaragaza ko bishimiye ko bagiye kwibaruka imfura yabo.

Ni amashusho yafashwe ubwo hakorwaga amashusho y’indirimbo nshya y’uyu muhanzi yise ‘True love’.

Iyi ndirimbo yashyizwe ahagaragara tariki 26 Ukuboza 2024, kugeza ubu ikaba imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 900 mu minsi itatu gusa.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 30, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE