Abaperezida batandukanye barimo Trump na Macron, bashenguwe n’urupfu rwa Carter

Abakuru b’Ibihugu barimo Donald Trump uherutse kongera gutorerwa kuyobora Amerika, Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Joe Biden w’Amerika, Xi Jiping w’u Bushinwa, Volodymyr Zelensky n’abandi batandukanye bagaragaje ko bashenguwe n’urupfu rwa mugenzi wabo wayoboye Amerika Jimmy Carter.
Inkuru y’urupfu rwa Jimmy Carter wahoze uyobora Amerika, yamenyekanye ku wa 29 Ukuboza 2024, itangajwe n’ikigo cye ‘Carter Cancer’.
Carter wabaye Perezida wa 39 w’Amerika yayiyoboye kuva mu 1977 kugeza mu 1981, akaba apfuye afite imyaka 100 aguye i Plains muri Georgia.
Donald Trump uherutse gutorerwa kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagaragaje ko yashegeshwe n’urupfu rwa Jimmy.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Trump yagaragaje ko ababajwe n’urupfu rw’uyu mugabo kandi yakoze byose yari ashoboye kugira ngo ubuzima bw’Abanyamerika bube bwiza igihe yariho.
Trump yagaragaje ko yagiye ahura n’ibizazane bitandukanye ariko arahatana bityo ko umwenda abenegihugu bamufitiye ari ukumushimira.
Perezida Joe Biden n’umufasha we Jill Biden na bo bagaragaje ko Isi itewe akababaro n’urupfu rwa Jimmy kandi babuze umuntu w’intwari witangiraga abandi.
Perezida w’ u Bushinwa Xi Jiping, yavuze ko ku ngoma ya Jimmy Carter umubano wari wifashe neza kandi bari abafatanyabikorwa bakomeye mu gihe cy’intambara y’ubutita.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Mao Ning, yavuze ko umubano mu bya diplomasi no koroshya imikoranire hagati y’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byashimangiwe ubwo Jimmy yari Perezida.
Jimmy Carter yari amaze igihe kitari gito ahanganye n’ibibazo by’ubuzima, harimo n’indwara ya kanseri y’uruhu izwi nka Mélanome, yaje no kototera umwijima no mu bwonko.
Ubwo yavaga ku butegetsi, Jimmy Carter yashyize imbaraga mu bikorwa by’ubutabazi byaje kumuhesha n’igihembo cyitiriwe Nobel.
Asize abana bane: Jack, Chip, Jeff na Amy, abuzukuru 11 n’abuzukuruza 14.
Urupfu rwe ruje rukurikira urw’umugore we Rosalynn Smith Carter, yapfuye ku wa 19 Ugushyingo umwaka ushize, afite imyaka 96, ndetse n’umwuzukuru wabo.