Rutsiro: Abaturage barishimira gahunda yo guhingirana imaze kubahindurira imibereho

Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mubushubati bishyize hamwe bakora igikorwa cyo guhingirana, bakora n’amatsinda yo kugurizanya amafaranga abafasha kugura imbuto, barishimira aho bamaze kuva n’aho bamaze kugera mu iterambere ryabo.
Aba baturage bavuga ko buri wa Kane w’icyumweru, bagahurira mu murima w’umuntu umwe muri bo bakawuhinga ndetse bakanahuriza hamwe amafaranga yo kumugurira imbuto yo guteramo bagahita bayamuha.
Ufite Faidah Beatrice utuye muri uyu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro mu buhamya bwe agaragaza ko mbere y’uko ajya mu itsinda ryo guhingirana yahingaga ahantu hato n’umusaruro ukaba muke.
Yagize ati: “Mbere nahingaga ndi umwe bikamfata igihe kinini ariko nawe urabizi ko ahantu abantu bagera kuri 20 bahinze si ho umuntu umwe yahinga. Imbaraga za mbanaga nke, ngahinga hato, umusaruro ukaba nk’umufuka umwe, ariko ubu imirima yanjye itanu ndayihinga ndetse nkatisha n’ahandi h’ibihumbi 50 Frw ubundi bakampingira bakananterera imyaka, n’igihe cyo kubagara bakaza bakambagarira nta mafaranga ntanze.”
Uyu mubyeyi avuga ko aho atangiriye guhingirana, amaze kugura imashini idoda akoresha iyo avuye mu mirima, ndetse afite intego yo kuba umucuruzi ukomeye.
Ati: “Iyo duhingiranye byongera umusaruro kuko mu gihe gito maze naguzemo imashini idoda ndayifite. Njya guhinga, nataha nkakaraba, nkajya ku mashini nkakuraho ayo ndarira. Mfite icyifuzo cyo kuba umucuruzi ukomeye ninkomeza kwagura ubuhinzi bwanjye hamwe n’aba dufatanyije kandi nzabigeraho.”
Muhawenamungu Emmanuel nawe yagize ati: “Njye nta sambu mfite, ariko nshaka ikiraka bakaza bakagihinga, bakampa nayo mafaranga. Nk’uyu munsi aho bampingiye nari kuzahakora nk’icyumweru ariko babinkoreye ndarangiza, uwo nakoreye arampenda. Ni ibihumbi 10Frw nari kuzakorera nk’icyumweru cyangwa bibiri, ariko mbikorera umunsi umwe. Ndabonaho ayo kuzigama azamfasha kugura umurima wanjye nanjye. Rero iyi gahunda rwose turayishima.”
Muhawenamungu avuga ko kuba muri iyi Koperative bimufasha kubona isabune, imyambaro y’abana n’ubwishingizi mu kwivuza akanizigamira kuko ngo ubusanzwe ari nta kindi akora uretse guca inshuro.
Uwitwa Niyonzima Leopard umuturage uba muri iryo tsinda ryo guhingirana yagize ati: “Twashinze iri tsinda ryo guhingirana kugira ngo tubashe kujya dufashanya mu mirima yacu isanzwe uwo duhingiye abone n’uko ajya no mu bindi bimuteza imbere kandi byatanze umusaruro kuko nka njye nkodesha ahantu bakahahinga, amasaha make, ndetse n’umusaruro ukaboneka. Iyo babikoze gutyo, tubasha kuzigama amafaranga twari gukoresha ndetse tukabasha no kujya mu yindi mirimo. Iri tsinda rimaze kuduhindurira ubuzima.”
Yakomeje agira ati: “Bwa mbere njyamo, nari mfite umurima wa Tugabane (w’uruterane) wari ufite nk’ubujagari nka 6 baraje barampingira umunsi umwe barawurima, nari mfite n’akandi kanjye k’ubujagari nka 3 mfata n’ah’umuvandimwe hose barahahinga baraharangiza. Ubwo rero nta cyiza washima kirenze icyo rwose.”
Murorunkwere Euphrasie, avuga ko bakoze itsinda ry’abantu 165 bajya iminsi yo guhingirana, agaragaza ko bakora imirimo yo guhingirana no kugurizanya bakabikora bagamije kwiteza imbere. Agaragaza ko bahitamo iyo gahunda kwari ukugira ngo babashe kujya bafashanya imirima mu gihe gito kandi n’imibereho ya bamwe muri bo ihinduke.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati Mwenedata Jean Pierre agaruka kuri ubu bufatanye bw’abaturage mu gushyiraho amatsinda yo guhingirana no kugurizanya, yahamije ko ari umwanzuro wabo bifatiye wavuye mu nama zitandukanye n’ibiganiro babaha bigamije kubereka ko gukorera hamwe no gufatanya ari byo byatuma batera imbere.
Yagize ati: “Nk’uko mubivuze kiriya ni igisubizo ku iterambere ryabo, ndetse ni igisubizo cyavuye mu biganiro n’inama twagiye tubahereza mu kwiteza imbere kwabo, tubabwira ko umuntu ashobora kuva mu bukene yifashishije inzira nyinshi zishoboka. Rero hari ababyumvise vuba bashaka igisubizo bakora amatsinda yo guhingirana kandi kuva byatangira gukorwa nka 20% bimaze kubaha igisubizo cyiza ugereranyije n’uko bari bameze.”
Yakomeje asaba abaturage muri rusange gukomeza kwishyira hamwe bigiye ku bamaze gutera intambwe, agaragaza ko nk’ubuyobozi icyo bashyize imbere ari iterambere ry’abaturage kandi ko bazakomeza kubaha inama zibafasha kwiteza imbere.
Aba baturage bahisemo umunsi wo ku wa Kane, aho abagera kuri 40, bajya mu murima w’umuntu umwe muri bo buri cyumweru, abandi bakajya mu wundi, bakamuhingira cyangwa bakamubagarira bitewe n’umurimo afite, bigakorwa mu gihe cy’amasaha atatu ubundi bagataha bakajya mu bindi bikorwa bitandukanye bibateza imbere.
