Rutsiro: Uwakekwagaho ubujura yasanzwe mu nzu itabamo abantu yapfuye

Umurambo wa Bariyanga Alphonse w’imyaka 30 usanzwe akekwaho kuba umujura ruharwa yasanzwe yapfuye, mu nzu itabamo abantu iherereye mu isanteri y’ubucuruzi, ya Kabuga, Umudugudu wa Karambo, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Mukura, mu Karere ka Rutsiro bikekwa ko yishwe n’inkoni kuko yasanganywe imibyimba ku mubiri we.
Amakuru avugwa n’abaturage bo muri iyo Santeri y’ubucuruzi agaragaza ko uwo mugabo ashobora kuba yakubiswe kugeza ashizemo umwuka, abamukubise bakabona kuzana umurambo we muri icyo kizu kitabagamo abantu.
Nshimiyimana Claude wahaye Imvaho Nshya aya makuru yavuze ko uwo murambo watahuwe n’umusore w’imyaka 24 waru usohotse mu kabari agiye kwihagarika hafi y’iyo nzu.
Uwo musore ngo yarungurutse muri icyo kizu abonamo umuntu uryamye arebye neza asanga yapfuye aratabaza baje baramumenya.
Ati: “Twasanze twari dusanzwe tumuzi, yari igisambo cyibaga muri iyi Mirenge ya Mukura na Rubengera, n’ahandi akagera no mu Mujyi wa Karongi, aho aketswe akajya ahandi. Tugakeka ko yaba yishwe n’abajura bagenzi be baba batumvikanye mu kugabana ibyo bibye, cyangwa akicwa n’abo yibye cyangwa abandi bamufatiye mu bujura bakamuzana nijoro bakamushyira muri iriya nzu bamwishe ngo abamuzi bazamenye ko ibye byarangiye, ntibazirirwe bashakisha.”
Yavuze ko ibivugwa byaba byamubayeho ari ibikekwa kuko nta n’umwe uzi uko byagenze, ikizwi ari uko yari yarazengereje abaturage abiba.
Umurambo wahise unjyanwa ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma, abaturage bagasaba ko ibyavuyemo bazabimenyeshwa n’umuryango we ugakurwa mu rujijo ku cyo yaba yazize nyir’izina.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurege wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel, yemereye Imvaho Nshya ko umurambo w’uyu mugabo wabonetse muri iyo nzu itabagamo abantu, bigakekwa ko yiciwe i Rubengera.
Ati: “Ni byo, umurambo w’uwo mugabo wabonetse mu nzu y’umuturage itabamo abantu muri santere y’ubucuruzi ya Kabuga, bikekwa ko yaba yiciwe i Rubengera n’abataramenyekana bakamuzana muri iyo nzu mu Murenge wacu wa Mukura.
Biravugwa ko yaba yishwe n’abo yibye bakamuta muri iyo nzu bakabura ariko byose tuzabihabwa n’iperereza n’isuzuma rya muganga. Gusa abamumenye bavuze ko bari basanzwe bamuzi neza bemeza ko yari igisambo ruharwa, ntibiramenyekana neza niba urupfu rwe hari aho rwaba ruhuriye n’iyo ngeso ye.”
Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda kwihanira, yaba umujura, uwakoze urugomo cyangwa uwagize ikindi akora kinyuranyije n’amategeko.
Yemeje ko uwagirana ikibazo n’undi yakigeza mu buyobozi, byananirana kikajyanwa mu butabera mu kwirinda kugerwaho n’ibihano bihabwa uwahamijwe icyaha cyo kwihanira.
Nyakwigendera abamubonye bavuga ko yari afite ibikomere n’imibyimba y’inkoni umubiri wose, bigaragara ko yakubiswe bikomeye ari na byo bishobora kuba byamuviriyemo urupfu.