Azerbaijan: Perezida yasabye u Burusiya kwemera kurasa indege yahitanye 38

Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev, kuri iki Cyumweru, yasabye u Burusiya ‘kwemera icyaha’ cyo kurasa indege ya Azerbaijan, hagapfa abantu 38 abandi 29 bagakomereka.
Indege ya Kompanyi itwara abagenzi ya Azerbaijan Airlines, ifite nomero 8432, yaguye hafi y’Umujyi wa Aktau muri Kazakhstan kuri Noheli ubwo yerekezaga i Grozny, Umujyi wa Chechnya mu Majyepfo y’u Burusiya.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko bikekwa ko iyo ndege yarashwe n’ubwirinzi bwo mu kirere bw’u Burusiya ubwo yashakaga kururuka ngo igwe mu Karere ka Chechnya.
Ejo hashize ku wa 28 Ukuboza Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yasabye imbabazi Perezida w’Azerbaijan ku bwo uko guhanuka kw’iyo ndege ariko ntayatangaza ko ari igihugu cye cyayihanuye.
Yavuze ko indege yahanutse ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo hari habaye Noheli, ipfiramo abantu, bikaba mu gihe ubwirinzi bwo mu kirere bw’u Burusiya bwarimo busubiza inyuma indege z’intambara zitagira abapilote.
Ibiro bya Perezida w’u Burusiya Kremlin, byatangaje ko Perezida Putin yavuganye kuri telefone na mugenzi we wa Azerbaijan.
Byavuze ko Perezida Putin yasabye imbabazi ku mpanuka yabereye mu kirere cy’u Burusiya yapfiriyemo abantu, yihanganisha ababuze ababo anifuriza abakomeretse gukira vuba.
Ubwo iyo mpanuka yabaga imijyi nka Grozny, Mozdok na Vladikavkaz yari irimo guterwa ibitero byo mu kirere by’indege zitagira abapilote na Ukraine kandi ibitero byinshi byasubijwe inyuma n’ubwirinzi bwo mu kirere bw’u Burusiya.
Ariko mbere y’iryo tangazo u Burusiya bwari bwirinze kugira icyo butangaza haba ari ukuvuga ko ari bwo bwayihanuye cyangwa nandi makuru yose arebana nayo bugitegereje ibizava mu iperereza, nubwo abakiri mu iperereza bakomeza kugaragaza ko kubona amakuru yihariye bigoye bitewe n’ibitero bya Ukraine muri ako agace.
Hagati aho Perezida Aliyev yasabye u Burusiya kwemera icyaha kandi bakaryozwa ibyo bakoze ababirenganiyemo bagahabwa ubutabera ariko u Burusiya bwo bwatangaje ko iperereza rigikomeje.
