Rutsiro: Bungutse umuhanda ucamo imodoka uzoroshya ubucuruzi 

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukuboza 29, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Mushubati n’indi Mirenge byegeranye mu Karere ka Rutsiro, baravuga imyato umuhanda mushya wa kilometero 1.5 barimo kubakirwa ahari hasanzwe akayira katabashaga kunyuramo imodoka.

Kuri bo ni amahirwe akomeye bungutse yo kwagura ubucuruzi no kugeza umusaruro w’ubuhinzi ku masoko. 

Abo baturage bemeza ko bari basanzwe bagorwa no kujyana imyaka ku Isoko rya Nkora n’ahandi, kubera inzira mbi banyuragamo.

Mabano Rafiki yagize ati: ”Uyu muhanda ni mwiza turawishimiye, ni igikorwa remezo cyageze hano iwacu i Rutsiro. Mbere ntabwo twakoraga ubucuruzi bwacu neza, kuko ni umuhanda wageraga muri Nkora ariko ukaba utari nyabagendwa kuko nta modoka zabashaga gucamo ariko ubu uragendeka nta kibazo.”

Nzabahimana Jean Claude, utuye mu Kagari ka Mageragere, Umurenge wa Mushubati, na we yagaragaje ko uyu muhanda bawuboneye igihe kuko hari byinshi byari byarangiritse birimo n’ubucuruzi. 

Ati: ”Uyu muhanda turawukeneye mu kuri uziye igihe. Ntabwo byoroheraga abacuruzi b’inaha kwagura ubucuruzi bwabo ngo bugere n’ahandi by’umwihariko muri za Nkora ndetse no mu Turere tutwegereye nka Rubavu, kuko gutega imodoka byari igihendo kubera ko byasabaga ko tuzenguruka, ariko tugiye kujya tunyura hano.”

Uwitije Valentine ukora ubucuruzi bw’imbuto n’imboga mu gasoko ka Mushabati, na we yemeje ko bagorwaga n’urugendo. 

Ati: ”Kuvana ibicuruzwa hano ubijyana i Rubavu cyangwa muri Nkora, byasabaga ko tuzenguruka umuhanda wose, ariko ubu ni uguca muri uyu tukagera mu Mujyi, tugacuruza tugataha duteze. Mudufashe gushimira Leta yacu y’Ubumwe”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Iterambere n’Ubukungu Uwizeyimana Emmanuel, yagaragaje ko uyu muhanda uzaba wuzuye mu mezi atandatu. 

Yagize ati: ”Ni byo uyu muhanda uzafasha abaturage kuko ni umuhanda wa kilometero 1.5 uzagera ahitwa muri Nkora no mu zindi nzira zaho. Kimwe n’indi mihanda twubaka rero, tuba tugamije gufasha abaturage bacu gukora mu mirima yabo neza, twizera ko n’uyu ari cyo uzabafasha by’umwihariko.”

Biteganywa ko uyu muhanda uzaturuka mu Murenge wa Mushubati unyure ahitwa muri Koko mu Murenge wa Musasa, ugere mu Nkomero. 

Nanone kandi uzakomeza unyure mu Murenge wa Mushonyi no muri Nkora ahahurira abacuruzi batandukanye baturuka mu bice byegereye Rutsiro birimo, Rubavu n’ahandi.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukuboza 29, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE