Inyama zo mu minsi mikuru ntiziteye impungenge zirapimwa- RAB

Bamwe mu bantu bibaza niba inyama zikoreshwa cyane cyane mu minsi mikuru isoza umwaka zipimwa bitewe nuko hari izibagirwa ku mabagiro asanzwe azwi n’izindi zibagirwa mu giturage, RAB ibahamiriza ko izo nyama ziba zapimwe kuko ba veterineri bateguwe.
Umwe mu bari baje kugura inyama mu mujyi wa Muhanga, yibaza niba abantu babaga hirya no hino mu giturage izo nyama zose zipimwa.
Yagize ati: “Mu minsi mikuru ko mba mbona akaboga kagurwa cyane ndetse no mu gituragehari ababaga baba barateranyije amafaranga mu matsinda kugira ngo bazagure inka bazabaga, yobajije niba ba veterineri bazipima.”
Umucuruzi w’inyama we yavuze ko izibagirwa ku ibagiro buri gihe haba hari veterineri, ariko anongeraho ko no mu giturage baba bahari, inyama zipimwa.
Yagize ati: “Ntibishoboka ko inka yabagwa mu giturage nta veterineri uri buryipime kuko njya mbona hari n’abaveterineri bikorera bafasha cyane cyane mu minsi mikuru bakunganira abasanzwe ba Leta.
Ku ibagiro ho hari veterineri uhahora ku buryo nta nka yaribwa itapimwe.”
Umugenzuzi w’ubuziranenge bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’ibijyanye n’inyongeramusaruro Dr Nyirazikwiye Euphrasie yavuze ko amatungo abagwa apimwa kuko hari abaveterineri bafasha amatsinda.
Yagize ati: “Mu gihe gisanzwe n’ubundi habaho igenzura ni igikorwa kiri mu nshingano z’Ikigo cy‘igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ubuziranenge ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA)
Hari abakozi babishinzwe, kuri buri bagiro haba hari umugenzuzi w’ibagiro, aho batari hifashishwa veterineri ndetse twitabaje abaganga bigenga ngo ibiribwa bibe byujuje ubuziranenge.”
Yasobanuye kandi ko ayo matungo abagwa agomba kuba hari ibyo yujuje.
Yagize ati: “Amatungo yemerewe kubagwa ni amazima atarwaye kandi yasuzumwe ubuziranenge, mbere yo kubagwa, agomba guherekezwa n’icyangombwa cya veterineri ku rwego rw’Intara iyo ava muri imwe ajya mu yindi cyangwa veterineri w’Umurenge iyo ava mu Murenge ajya mu wundi.”
Yongeyeho ko ayo matungo agira uburyo atwarwa hakanagaragazwa ibyangombwa biyaherekeza.
Ati: “Amatungo abagwa agomba gutwarwa neza ndetse ku isoko agomba kuba yasuzumwe akaba afite icyangombwa yagera ku ibagiro akahamara amasaha 24 ku nka, naho ku matungo magufi ahamara amasaha 12. Veterineri areba niba ari mazima, akaba ari yo yinjira mu ibagiro.”
