Nyabihu: Hashize amezi 6 robine zarakamye basubira kuvoma mu kiyaga cya Karago

Abaturage bo mu Mudugudu wa Muremure, Akagari ka Kadahenda mu Murenge wa Karago, Akarere ka Nyabihu bavuga ko babangamiwe no kuba amavomo bari begerejwe amaze amezi atandatu nta mazi ageramo bigatuma bajya kuvoma ibirohwa mu kiyaga cya Karago.
Kuba amavomo bari begerejwe amaze igihe kinini nta mazi ageramo ngo ni ikibazo kibangamiye abaturage bo mu Mudugudu wa Muremure wo mu Kagari ka Kadahenda Umurenge wa Karago w’Akarere ka Nyabihu kuko ngo bayavomye igihe gito ntibongera kuyabona kugeza ubu ngo bakaba bajya kuvoma amazi mabi yo mu kiyaga cya Karago
Aba baturage barasaba ko bakongera kwegerezwa amazi meza mu mavomo bari begerejwe kugira ngo badakomeza kuvoma amazi mabi yo mu kiyaga cya Karago ndentse n’abana babo bareke kujya barohama mu kiyaga bagiye kuvoma nk’uko Muhundwangeyo Euchride abivuga.
Yagize ati: “Twahawe amavomo turiruhutsa kuko twari twarazengerejwe n’amazi yo mu bishanga ndetse no mu kiyaga cya Karago, ibi bintu byadushimishije ariko nta mezi nibura 2 yashize tuvoma kuko robine zahise zuma, ndetse kuri ubu zimwe zamezeho ibyatsi, ubu tumaze amezi 6 twivomera Karago, ibi rero bitugiraho ingaruka harimo n’inzoka tugenda tukayoragura, tekereza ko bashoramo inka, abandi bakameseramo, urumva ntabwo tworohewe, bongere bakore amazi meza twari tumaze kumenyera.”
Muhawenimana Alice we ngo aterwa impungenge n’abana babo bakunze kugwa mu kiyaga bagiye kuzana amazi.
Yagize ati: “Ubu dufite impungenge ko ikiyaga cya Karago kizadukora mu nda, hari ubwo bisaba ko niba yenda umwe muri bagenzi bacu w’umubyeyi atabashije kuboneka ngo yigire kuvoma ategereza ko hari undi w’umuturanyi ujya kuvoma akamuha umwana bakajyana kuvoma, hari abana bamwe bajya bagwamo bakabakuramo bamaze gusoma, rwose ubuyobozi nibwongere bugarure ariya mazi kuko kugeza ubu ntabwo tuzi neza impamvu bataduha amazi nk’uko bari bayatumurikiye”.
Akomeza avuga ko kubera impamvu yo kuba nta mazi meza bafite ndetse no kubona ibyo birohwa bibagora ngo bituma bamwe badakaraba, uko bikwiye.
Yagize ati: “Gukaraba ni ikibazo uretse no kuba ari ibyondo byuzuye ibumba ry’itaka kuko iyo uyakarabye ntiwisige umubiri uhinduka urwirungu, gukaraba ni ikibazo kuri twe, kumesa ntibitworohera bidusaba kujya mu bindi bice tukagurayo amazi ku bafite amatanki, kandi ijerekani nabwo igura amafaranga 200, twiteze ko Akarere kazagarura amavomo agakora”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Simpenzwe Pascal, avuga ko icyo kibazo cyatewe n’ibiza byangije amwe mu masoko yaturukagamo amazi yazaga muri ayo mavomo.
Yagize ati: “Muri uriya Mudugudu wa Murera twari twafatanyije n’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu, kugira ngo dushobore kuwubonera amazi, ndetse igikorwa kirakorwa amazi araboneka ariko nk’uko mubizi mu gihe cy’ibiza imiyoboro myinshi yarangiritse ni ikibazo natwe tuzi, ubu turimo kugikurikirana, kuba bavuga ko nta makuru impamvu bavomye igihe gito amazi akabura, byo nta makuru twari twarabahaye ubu tugiye kubegera tubibabwire.”
Uretse kuba abo baturage navuga ko amavomo bari begerejwe nta mazi aherukamo bigatuma ajya kuvoma amazi mabi yo mu kiyaga cya Karago akabateza uburwayi ngo banahangayikishijwe nuko hari n’abana bajya barohama mu kiyaga bagiye kuvoma, ikindi kandi ngo bituma bakererwa no kujya ku ishuri kuko ngo hari abo bisaba gukora urugendo bajya ku kiyaga.

