Barishimira ko ibyobo bikura umwanda mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi byazitiwe

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 28, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Kuri ubu abaturiye ibyobo bifata umwanda wo mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze bavuga ko hari intambwe yatangiye guterwa mu gushakira igisubizo ikibazo cy’umunuko uva muri ibyo, bakaba barifuzaga ko bahabwa ingurane  bakimuka, none bishimira ko noneho ubuyobozi bwashyizeho uruzitiro.

Icyo kibazo cyagaragajwe na Imvaho Nshya ku ya 5 Mutarama  2024 ubwo yaganiriye na bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, bavugaga ko  ko babangamiwe n’umunuko uva mu byobo bifata umwanda wo mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi.

Abo baturage bavugaga ko umunuko ubabangamiye  hakiyongeraho ko noneho ibyobo birangaye kuko bagiraga impungenge ko abana babo bazagwamo, ibintu byatumaga basaba ingurane ngo bimuke, nyuma y’uko haje uruzitiro batangiye kugira icyizere ko ubuyobozi buzashyiraho beto kuri ubu bikirangaye ngo kuko urugendo  rwo kubaha igisubizo kirambye rwatangiye.

Harerimana Doroteya wo mu Kagari ka Cyabagarura, Umudugudu wa Gikeri avuga ko iki kibazo kuri ubu gisa n’ikigiye kubona umuti burundu.

Yagize ati: “Ubushize twababwiraga ko ibi byobo biduteza ibibazo 2, kuba biteza umunuko, no kuba abana bacu bazagwamo, kuri ubu rero urabona ko bashyizeho uruzitiro, umunuko muri make ntibimeze nka mbere kuko wakomezaga hasi mu butaka uzanywe n’umuyaga ako kanya ukiroha mu nkono zacu no mu buriri, ubu kubera ko bubatse urukuta rurerure umunuko wagabanyije ingufu, ikindi ni uko ubu bashyizeho urugi nta mwana wajya gukiniramo cyangwa ngo itungo rimucike arikurikire agwe muri biriya byobo”.

Bangamwabo Samuel we avuga ko kuzitira byari bikenewe ariko ngo bizaba byiza ubuyobozi bushatse uburyo hafungwa biriya byobo bagashyiraho beto.

Yagize ati: “Twifuza ko umunuko bakora uko bashoboye bagashinga ibihombo bitumbagiza umunuko kure, ariko ntawabura gushima nibura usanga hari icyo Leta irimo gutekerezaho, ubu turashima ko abana bacu bazabaho mu mutuzo ntibagwemo, ahubwo bihutishe kiriya gikorwa cyo kuba umunuko wagenda burundu n’ubwo hari impinduka, ntabwo ari nka mbere”.

Ibyo byobo byagaragariraga amaso ko bishobora gukururira akaga abaturanye na byo wasangaga birangaye, aho biri hatazitiye kandi byabaga byoroshye kugira ngo buri wese abe yagwamo, ariko cyane impungenge zari ku babyeyi, kuri ubu rero ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwo buvuga ko ibyakozwe kuri biriya byobo ari intambwe ya mbere ko icyiciro gikurikiyeho ari ukureba uburyo ibyobo byafungwa umwuka uvamo ukareka kubangamira abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze Kanayoge Alex yabwiye Imvaho Nshya ati: “Ikibazo cy’ibyobo bikura imyanda mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, kuri ubu turimo kugishakira umuti urambye kandi namwe mwabibonye ko twashyizeho uruzitiro; kuko buriya buryo bwakoreshejwe hariya n’ikoranabuhanga, ariko ryaratugoye mu by’ukuri; turimo gukorana na Rwanda Housing na REMA  mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye kuko icyo twasabwe ku ikubitiro byari uruzitiro, ni yo mpamvu twiyambaje biriya bigo kuki ririya koranabuhanga rwose ntiturimenyereye.”

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watangiye kubakwa mu mpera za 2020, urimo ibikorwa remezo byose abawutuye bakeneye, wuzuye utwaye miliyari zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda; ukaba  utuwe n’imiryango 144 yari ituye nabi n’indi itishoboye yatujwe muri uyu Mudugudu uherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Kuri ubu uru ruziro rufire uburerebure bugera kuri metero 5 z’ubujyejuru abaturage ni ho bahera bavuga ko umunuko udahita ubageraho nk’ibisanzwe.

Noneho fose zarapfundikiwe ndetse harazitirwa abahaturiye ntibagitaka ikibazo cy’umwanda zabatezaga
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 28, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE