Ngororero: Ikusanyirizo ry’urwagwa ku mugezi wa Rubagabaga ni indiri y’umwanda

Bamwe mu banywa urwagwa bavuga ko bababazwa no kuba hari abishyiriyeho ikusanyirizo ry’inzagwa ry’abarwenga barucururiza hafi y’umugezi wa Rubagabaga, mu Murenge wa Matyazo, Akarere ka Ngororero, ibintu kandi binubira ngo harimo ko bitajyanye n’umuco nyarwanda, ikindi ngo ni uko nta n’isuku iharangwa, bakifuza ko ubuyobozi bwakwegera abenga urwagwa.
Abo baturage bavuga ko kuva kera mu mateka y’u Rwanda nta hantu byigeze buba aho inzoga ya Kinyarwanda bayijyana mu isoko igatandikwa, ndetse ni mu nzira ahantu isazi zirirwa zigendagenda, umuhisi n’umugenzi asogongera kuri iyo nzoga, ngo ni ibintu bashobora no kwanduriramo indwara cyane ko gusogongera bakoresha umuheha (umuseke) umwe.
Iyo ugeze ku mugezi wa Rubagabaga usanga hari abaturage baje kurangura inzoga y’urwagwa, bogereza amajerekani muri uwo mugezi, abandi batonze amajerekani bapima urwagwa, ibintu usanga umunsi umwe ngo bizateza akaga ku ndwara zikomoka ku mwanda, cyane ko ririya kusanyirizo bihangiye ridafite isuku namba nk’uko bamwe babivuga
Nyirakanyana Josephine yagize ati: “Ubu twarayobowe kuko usanga izi nzagwa ziba zakoze ingendo ndende hakiyongeraho no kuba zicururizwa mu nzira noneho no ku mugezi bakogesha amajerekani amazi atemba, ruguru baba bameseramo, abandi barongeramo ibijumba, bogeramo ibirege n’ibindi, ibi rero bikubitiraho izo nzoga zitagira ubuziranenge, nkaba nsabira abanywa ziriya nzoga, ndasaba ubuyobozi ko bwadufasha abacuruza izo nzoga kugaruka ku muco bakajya baziranguriza mu ngo cyangwa mu nzu, aho kuziriza ku nzira.”
Akomeza avuga ko iryo kusanyirizo bishyiriyeho ritazwi kandi rizakurura uburwayi, kubera amasazi aba ahari ari menshi, agasaba inzego bireba ko iki mibazo cyashairwa umuti.
Nsengiyaremye Felix we avuga ko ziriya nzoga ziba zuzuye umwanda ngo kuko hari n’ababa batumwe n’abandi kubarangurira bakarunywa barangiza bakongeramo amazi y’umugezi.
Yagize ati: “Njye nzi abantu bakuraho icupa ry’inzoga bakongeraho amazi yo muri Rubagabaga, rwose umuco wo gucururiza inzoga ku mugezi, ukwiye gucika, rwose biriya ni umwanda kandi ugaragarira buri wese”.
Umwe mu bacururiza urwagwa ku mugezi wa Rubagabaga witwa Hakizimana Daniel we avuga ngo nta kundi babigenza bahisemo kwirwanaho bashinga isoko hafi y’umugezi wa Rubagabaga, no mu nkengero zawo mu bishanga aho usanga hari udutsiko tw’abagura urwagwa n’abaruranguza.
Yagize ati: “Natwe twarumiwe kuko twabuze aho twajya turanguriza abaje kurangura uru rwagwa, ikindi kubera ko nyine abaza kurangura urwagwa bazinduka kare kare kuko nk’abava za Musanze babyuka sa munani z’ijoro ku buryo koza ijerekani aba ari ikibazo bogereza muri Rubagabaga rero mbona ntacyo bitwaye, ahubwo njye nifitiye ubwoba ko hari ubwo imvura izagwa uyu mugezi ukadusanga ku nkuka ukadutwara, ubuyobozi budufashe.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwo buvuga ko ikibazo bugiye kugikurikirana ngo kuko isuku ni ngombwa kandi ntibakwemera ko umuturage azira indwara zikomoka ku mwanda kugera ubwo zimushyira mu kaga.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yagize ati: “Nta kusanyirizo ry’inzoga tugira mu Karere kacu, Ibintu nka biriya ntibikwiye, ntidushobora gukomeza kurebera ibintu nka biriya bishyira ubuzima mu kaga, tugiye kubasura turebe ahantu hafite umutekano bajya bakorera, tugiye kubasura ahubwo byihuse, gucururiza inzoga mu nzira, ku nkengero z’umugezi, kogeraza mu mugezi ibikoresho bitwara ibiribwa? Oya, ibi tugiye kubishakira umuti urambye.”
Izo nzoga z’urwagwa ziva mu Karere ka Ngororero kubera ko ari kamwe mu twera ibitoki byinshi byaba ibiribwa n’ibivamo urwagwa, zigemurwa mu Turere twa Nyabihu, Musanze, Gakenke na Burera, abo bose rero usanga bashyize amajerekani ku mirongo baje kurangura, abandi bogereza mu mugezi, ibintu usanga byareza indwara bidakurikiranywe.

