Burera na Musanze: Abaturage binubira kudahabwa neza zimwe muri serivisi bakenera

Bamwe mu baturage bo mu Turere twa Burera na Musanze, binubira ko badahabwa zimwe muri serivisi bakenera cyane, bikadindiza iterambere ryabo kandi rikabatwarira n’umwanya basiragira kuri izo serivisi, bagasaba inzego bireba ko zakemura iki kibazo.
Abo baturage bavuga ko kuba batabonera ibyangombwa ku gihe cyangwa se ngo hakaba ubwo babibura burundu bituma hari ibyangombwa bakenera ntibabibone, aha bavuga muri serivisi z’ubutaka ndetse na serivisi zishinzwe gutanga indangamuntu
Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivuye avuga ko amaze umwaka yiruka ku cyangombwa cy’ubutaka nyuma y’uko akoresha ihererekanya (mutation), ibintu ngo byamuteje igihombo kinini.
Yagize ati: “Ntabwo ku Karere kacu ibijyanye na serivisI zo mu butaka bigenda neza, naguze n’umuntu ubutaka, njya gukoresha ihererekanya (mutation) ibyo nsabwa ndabyuzuza, ariko kugeza ubu ntabwo ndabona icyangombwa cy’ubutaka umwaka urashize, ubundi buriya butaka ukurikije agaciro kabwo ni bwo nagombaga gutangaho ingwate ariko byaranze kuko ubutaka butanyanditseho, iki kibazo ntabwo ari njye ugifite njyenyine kandi, kuko tuba turi benshi ku kigo cy’ubutaka ishami rya Burera.”
Undi wo mu Murenge wa Kinyababa, Akarere ka Burera yagize ati: “Akarere kacu serivisi hamwe na hamwe igerwa ku mashyi, tekereza ko maze imyaka igera muri 7 nsiragira ku ndangamuntu y’umwana nafotoje mu mwaka wa 2018, ariko kugeza ubu ntabwo ndayibona narakurikiranye barambwira ngo iri za Rusizi, sinshoboye kugerayo, ubuyobozi bw’Akarere bwambwiye ko buzakurikirana iki kibazo ariko narahebye, hari byinshi bikwiye guhinduka, kuko niba nta ndangamuntu afite nawe hari izindi serivisi nk’umunyarwanda ahomba”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, kuri iki kibazo we avuga ko bamaze iminsi bakora ubukangurambaga nko ku bijyanye n’indangamuntu ngo abenshi bagiye bazibona, ku kibazo cy’ihererekanya ry’ubutaka hamwe usanga bitagenda neza nawe ashimangira ko kiriho ariko bakomeje gukurikirana ngo hashakwe umuti urambye
Yagize ati: “Uwo muturage uvuga ko yifotoje mu mwaka wa 2018, indangamuntu yazagera ku Karere bakamurebera ikibazo cyabayemo, turabivugana na Meya wa Burera.
Naho ku byangombwa by’ubutaka ni byo haracyabonekamo ibibazo ahanini biterwa n’ibindi bibazo bivukamo, hari n’aho twabonye ubutaka buhererekanywa inshuro zigera kuri enye mu mwaka, ariko twafashe ingamba ku buryo tuzagera hose ibibazo birimo bigakemurwa burundu.”
Ni kenshi hakunze kuvugwa imitangire mibi ya serivisi cyane mu bijyanye n’ubutaka ndetse n’indangamuntu, ubuyobozi bukaba buvuga ko iki kibazo kitazahora kivugwa, ahubwo hakwiye ingamba zituma ibi bicika burundu ngo kuko abakozi barahari, igisigaye na bo ni ugukomeza kubakangurira kubahiriza inshingano, umuturage agahabwa serivisi yifuza mu gihe gikwiye.
