Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yabereye muri Nyungwe yakomerekeje tandiboyi wayo

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukuboza 26, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Saa kumi n’imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ukuboza 2024, ikamyo ifite pulake RF 198S yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu wa Rusizi yikoreye umunyu, yakoze impanuka  igusha urubavu, tandiboyi wayo akomereka ku mutwe.

Iyo modoka yari itwawe n’umushoferi witwa Nteziryayo Jean Bosco w’imyaka 35, wari kumwe na tandiboyi we Ndungutse Eric w’imyaka 26, yageze mu Mudugudu wa Nkamba, Akagari ka Banda, mu Murenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke mu ikorosi rihari igusha urubavu irangirika bikomeye na tandiboyi akomereka ku mutwe.

Umwe mu bagenzi bahanyuraga yabwiye Imvaho Nshya, ko tandiboyi yahise ajya kuvurirwa mu kigo nderabuzima cya Kitabi mu karere ka Nyamagabe.

Ati: ”Tandiboyi yakomeretse ku mutwe ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kitabi. Ikindi kubera ko imodoka yasaga n’iyafunze umuhanda, byabanje kugorana ku modoka nini gutambuka ariko aho Polisi ihagereye yabikemuye zirahita yo ihaguma itagize undi ibangamira.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Imvaho Nshya ko muri iyo mpanuka imodoka yangiritse cyane, tandiboyi agakomereka, akajya kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kitabi, ariko ko ubuzima bwe bumeze neza.

Ati: “Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k’umushoferi, igihe yari ageze muri ririya korosi, anapakiye byinshi, ni ko kubirinduka igusha urubavu, we agira amahirwe ntiyagira icyo aba.”

SP Kayigi yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda, bakirinda amakosa yateza impanuka muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka haba hari urujya n’uruza rwinshi rw’ibinyabiziga n’abagenda n’amaguru.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukuboza 26, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE