Nyabihu: Rambura umusururu bise umufwi usindisha abaturage bakarara ku nzira

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Rambura bavuga ko baterwa ipfunwe na bagenzi babo banywa umusururu witwa Umufwi, bakarara ku nzira abandi bagasinziriria mu kabari, bagasaba abawushigisha kuwusubiza uko wahoze mbere batavangavangamo ibindi biwusembura.
Uwo musururu ukozwe mu masaka bamwe ngo bawunywa bazi ko nta ngaruka kuko ngo bawunywa uryohereye cyane ariko ngo amaherezo urabagaragura ukabahemuza, kuko ngo uwamaze kuwunywa ubwenge buratakara, kubera gusinda.
Nkundabanyanga Jean de Dieu wo mu Kagari ka Birembo, we avuga ko bamwe bawunywa batazi ko usindisha maze nyuma yo kuwugotomera bakabura ingufu zo kubacyura cyane ngo bamwe baba batanariye.
Yagize ati: “Ubundi uriya musururu wiswe umufwi, wengwaga mu masaka, ariko uko bamwe bagenda barushaho gukunda ibisindisha, n’abacuruzi bawo bahinduye amayeri, aho basigaye bashyiramo pakimaya, amasukari n’ibindi bintu ntazi bituma basinda vuba vuba hari n’abo numva ngo bashyiramo ibyo bita dereshe (imbetezi za Primus), ubundi nari nzi ko byagenewe amatungo.”
Uwo musuru bamwe mu babona ababa bamaze kuwunywa, bavuga ko mu gihe cy’iminota mike umuntu amaze kuwunywa ahita atangira gusa n’utumbira ikintu yitegereza cyane mbese ubona ngo yazoye amaso.
Yagize ati: “Uriya musururu ubundi igikombe kimwe kigura amafaranga 300, iyo ukimaze utangira kureba ibikezikezi kubera nyine uba utangiye gusinda, uwamaze kuyihamya rero nawe, umufwi kuko uba ari ikintu gisembuye kiba cyabaye inzoga, atangira gusa n’usinzira, agakanura amaso ukareba ukumirwa, umugore rero we iyo amaze kuwuhaga ubwo ibyo kwita ku rugo ntaba akibikozwa kuko atahira igihe ashakiye, ni bo bamwe tujya dusanga basinziriye hano ku nzira”.
Umufwi ukunze kuboneka ku masantare amwe na mwe yo muri Rambura ngo ukomeje gukurura amakimbirane mu miryango imwe n’imwe y’abawunywa nk’uko Kamatali Eugene wo muri santere y’ubucuruzi ya Gasiza abivuga
Yagize ati: “Iyo urugo rwiyemeje kunywa umufwi, ubwo ruba rwasenyutse kuko ntawubaha undi, umugabo ni ukugera mu rugo akamena byose, hari bamwe mu bagabo bawutangira mu gitondo bigera mu ma saa sita bavuga amangambure, abagore bo ni ugutahira igihe bashakiye, yemwe hari n’abagabo bakubitwa n’abo bashatse kubera gusinda umufwi.”
Yongeyeho abacuruza umufwi bareka kugira ibyo bongeramo , ugasubira nka kera uko wahoize.
Ati: “Ttwifuza ko abacuruza uyu musururu bawureka uko wari umeze nka mbere kuko hari n’uwo usanga wabaye umutuku wababaza bakakubwira ngo baguze amasaka mabi kandi yenda ari ibindi bintu baba bakamuriyemo.”
Kabalisa Salom Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura, we avuga ko atari azi ko uwo musururu w’umufwi ushobora kuba usindisha bigeze kuri ruruya rwego, gusa ngo bagiye gukurikirana iki kibazo cy’ubusinzi buterwa n’uwo musururu.
Yagize ati: “Umufwi ni umusururu rwose nzi ko muri rusange ntacyo watwara umuturage, niba rero harimo bamwe bihisha inyuma y’uyu musururu bagakora inzoga bakawitirira na bwo tugiye gukurikirana turebe koko abakora iki kinyobwa gishobora gusindisha.”
Uyu muyobozi akomeza asaba abaturage kwirinda kurya no kunywa ibintu bitujuje ubuziranenge, kandi bakirinda ibiyobyabwenge, bagaharanira ko umutekano uza mu ngo zabo.
Umurenge wa Rambura ni umwe mu Mirenge ubukungu bwayo bushingiye ku buhinzi, bamwe ngo banywa uwo mufwi bavuye mu murima abandi bise imburamukoro bo ngo bawubyukiraho bakawukurwaho n’ijoro.
Habimana says:
Ukuboza 27, 2024 at 6:01 amIyo nzoga nibayice wasanga aribikorano kand bayipime barebeko yujuje ubuziranenge