U Rwanda rugiye gutera ingemwe z’avoka n’imyembe 300 000

Guverinoma y’u Rwanda igiye gutera ingemwe z’avoka 240 000 kuri hegitari 800 n’ingembwe z’imyembe 60 000 kuri hegitari 200.
Byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), kivuga ko ibyo bizakorwa mu myaka ine iri imbere hagamijwe kongera ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bikomoka ku mbuto.
Kwagura ubuhinzi bw’avoka bizakorwa hakwirakwizwa ingemwe mu Turere dutandukanye tw’Igihugu turimo Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, Huye na Nyanza two mu Ntara y’Amajyepfo n’utwa Rwamagana na Bugesera tw’Intara y’Iburasirazuba.
Imyembe yo izaterwa kuri hegitari 200 mu Karere ka Rusizi na Bugesera nkuko inzego zibishinzwe zabitangarije itangazamakuru.
Guverinoma y’u Rwanda kandi ifite gahunda yo kongera umusaruro w’igihingwa cya makadamia aho NAEB itangaza ko hatazaterwa ingemwe 102 000 kuri hegitare 100 mu Turere twa Nyamasheke, Karongi, Rutsiro na Rwamagana.
U Rwanda kandi rufite intego yo gukomeza kwagura ubutaka bihinzeho ibihingwa by’indobanure by’umwihariko hagamijwe kongerera agaciro imbuto zoherezwa mu mahanga zirimo imyembe, avoka na macadamia.
Ubuyobozi bwa NAEB bwatangaje ko intego ihari ari ukwagura ubuso bw’imirima no kongera umusaruro w’ibyo bihingwa bityo bigatuma u Rwanda rubasha gahangana ku isoko ry’imbuto ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibicuruzwa muri NAEB, Mulindi Jean Bosco, yavuze ko izi gahunda zishyirwaho zo kuvugurura ubuhinzi bw’imbuto zifite intego yo kongera umusaruro w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga, bikanateza imbere abahinzi bato.
Ati: “Mu kwibanda ku kwagura umusaruro ukenewe cyane ku isoko nk’imyembe, avoka na patchouli, NAEB ikomeje guteza imbere urwego rw’ubuhinzi bw’u Rwanda no kugira ngo bugire uruhare mu iterambere rusange ry’ubukungu bw’Igihugu bushingiye ku bikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga.

Mulindi yavuze ko izo gahunda mbaturabukungu mu buhinzi bw’imbuto zitewe inkunga n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD) hagamijwe gufasha abahinzi kongera umusaruro w’ibihingwa byabo no kwinjiza amafaranga muri ubwo buhinzi bitanga akazi ku bantu benshi.
Mu guteza imbere ubuhinzi bwa Avoka n’imyembe haterwa ingemwe nshya, biteganyijwe ko bizakorwa n’abiganjemo urubyiruko n’abagore. Izo mbaraga zongerewe mu buhinzi zitezweho guteza imbere ababukora bo n’imiryango yabo.
Abahinzi bishimira iryo terambere mu buhinzi
Jean Paul Nkengabo, umuhinzi w’imbuto za Avoka mu Karere ka Gakenke, yemeza ko guhinga izo mbuto ari byiza ariko ko zitatanga umusaruro uhagije mu gihe Leta itabigizemo uruhare.
Yagize ati: “Uburyo bwa mbere ni ugushyiraho ibiciro bikwiye, umuguzi yazajya agurishaho ibyo yasaruye. Kuri ubu igiciro cy’avoka ni 75, ntabwo kijyana n’igihe.”
Gasigi Celestin, umuhinzi wa Macadamia mu Karere ka Ngoma yagaragaje ko gushyigikira ubuhinzi ari ngombwa, koko busaba kugira ifumbire ihagije n’imbuto nziza. Yavuze ko ubuhinzi bukibangamiwe no kutagira igiciro cy’ibihingwa gihamye, aho usanga abaguzi bishyiriraho igiciro cyabo bishakiye.
Kugeza ubu igiciro cya macadamia kigeze ku mafaranga y’u Rwanda 1 200 ku kilo. Nubwo hari izo mbogamizi uwo muhinzi yavuze ko icyo gihingwa gitanga umusaruro bityo asaba ko hashyirwaho igiciro gihamye.
Pascal Mushimire, uhinga imyembe mu Karere ka Ruhango yatangaje ko mu gihe cyashije ibiti by’imyembe bye byagize uburwayi, bituma ahitamo kurandura umurima wose arongera atera indi bundi bushya.
Uwo muhinzi avuga ko guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto ari uburyo butanga inyungu agahamya ko bizongera umusaruro.
Mushimire yifuza ko mu kwagura ubuhinzi bw’imbuto hakwibandwa ku mbuto zitanga umusaruro kurusha izindi.

