Abantu babiri baguye mu mpanuka kuri Noheli

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 26, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Abantu babiri ni bo bishwe n’impanuka mu bice bitandukanye by’Igihugu ku munsi ubanziriza uwa Noheli no kuri Noheli.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko muri rusange umutekano wagenze neza mu minsi ibiri ya Noheli nubwo babiri baburiye ubuzima mu mpanuka ebyiri zabaye mu Rwanda hose.

Yagize ati “Mu by’ukuri Noheli yagenze neza n’iminsi yayibanjirije, uretse impanuka  ebyiri gusa ya moto yabaye tariki ya 24 Ukuboza 2024, n’indi y’igare yabaye mu Karere ka Gicumbi.”

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko impanuka y’igare yabereye mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, uwari utwawe yitabye Imana kubera umuvuduko umunyegare yagenderagaho.

ACP Rutikanga avuga ko uwa Moto yashatse gutambuka ku muntu utwaye imodoka ariko aza kugongwa.

Umuvugizi wa Polisi  wa Polisi asaba  abantu kwitwararika muri iyi minsi mikuru bazirikana umutekano wabo n’ibyabo.

Ati “ Umwuka (mood ) w’iminsi mikuru uracyari mu bantu, ni ugukomeza kuzirikana umutekano wabo n’ibyabo n’uwabaturanyi. Ni ugukomeza kuzirikana kugenda neza mu mihanda, birinda gutwara banyoye ibisindisha, kugendera ku muvuduko ukabije.”

Akomeza kandi agira ati: “ Abantu banywe, banezerwe ariko mu kigero bidateza ibibazo.”

ACP yasabye kandi abantu muri rusange kwirinda kwinezeza gusa ahubwo abafite abanyeshuri, bagatekereza ko bagomba kubitaho, birinda gusesagura.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 26, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE