Israel Mbonyi yongeye gukora amateka yo kuzuza BK Arena

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 25, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi, yongeye kwandika amateka yo kuzuza BK Arena mu gitaramo yise Icyambu Live Concert III, yamurikiyemo umuzingo (Album) we wa Kane.

Ni igitaramo ngarukamwaka cya Noheli gisanzwe kiba buri wa 25 Ukuboza kikaba cyabaga ku nshuro yacyo ya gatatu, hagamijwe kugira ngo umugoroba w’uwo munsi ukomeze kuryohera abakristu, kuko amanywa yawo aba yaranzwe no gusangira kw’imiryango, inshuti n’abavandimwe.

Nubwo imvura yaguye mu masaha y’igicamunsi, ntibyabujije abakunzi b’uyu muhanzi kwitabira, kuko ahagana saa 15:40 ari bwo imiryango ya BK Arena yari ifunguye abantu batangiye gufashwa kwinjira.

Gusa byageze nka saa moya z’umugoroba imyanya yose itaricaramo ba nyirayo nubwo amatike yari yashize mbere ho gato y’amasaha y’igitaramo.

Umuhanzi Yvan Ngenzi umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ariko ubikora mu buryo bwa gakondo, wari n’umuyobozi w’iki gitaramo, ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro ahangana saa moya zirengaho iminota mike. 

Yatangiranye isengesho mu rwego rwo kuragiza Imana abitabiriye na gahunda zose zari zigiye kubera muri BK Arena.

Mu minota irenga 10 yamaze ku rubyiniro, uyu muhanzi yafashije abitabiriye igitaramo kwishima no guhimbaza Imana abinyujije mu ndirimbo zitandukanye zirimo Je Veux n’Être qu’à Toi”, zikunze gukoreswa n’abaramyi. 

Ari kumwe n’abaririmbyi bamufasha bambaye mu buryo nk’ubwo Yesu yambaragamo, ku isaha ya saa 19:39 Israel Mbonyi ni bwo yageze ku rubyiniro, nyuma y’uko abitabiriye iki gitaramo bari bamaze gususurutswa n’umuhanzi Yvan Ngenzi. 

Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo ze zirimo Nina Siri, Nzi Ibyo Nibwira, Yaratwimanye, Yeriko na Asante ibintu byari bigoye ko wari kubona umuntu utabyina mu gihe zaririrmbwaga.

Ubwo yari agezemo hagati, Israel Mbonyi yashimiye abantu batandukanye bamufashije mu rugendo rwe rw’umuziki mu gihe cy’imyaka 10 amaze awukora.

Ahagana saa 22:09 ni bwo Israel Mbonyi yashimye Imana yabanye na we mu rugendo rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana amazemo imyaka igera ku 10.

Minisitiri Amb Olivier Nduhungirehe na mushiki we bitabiriye igitaramo

Ati: “Ndashima Imana, uyu mwaka ni uwa 10. Ndashima Imana kuko yabanye nanjye, alubumu ya mbere nayisohoye ndi mu Buhinde. Impamvu nshima Imana ni uko igihe nagendaga ku ishuri nari ngiye kwiga Pharmacy, ntabwo nari nzi ko nzagaruka nje gukorera Imana.”

Israel Mbonyi yashimiye abanyeshuri biganye mu Buhinde, avuga ko bamufashije cyane ubwo yari ku masomo.

Ati: “Aba bantu mureba hano bari abashumba bacu tuba mu Buhinde, batwigishije Imana, batwigisha gusenga. Ziriya ndirimbo mwumvise za mbere, ni bo bazoherezaga hano. Mwarakoze kunshyigikira ntawe ndi we, uyu munsi ndagira ngo mube abatangabuhamya b’ibyo Imana yakoze.”

Mu bo Mbonyi yashimiye harimo Coach Gael wamuhaye ubufasha mu itangira ry’umuziki we, burimo no kumenyekanyisha ibihangano bye, ubwo Gael yari akiri umupasiteri nubwo kuri ubu ari umushoramari.

Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Ministries akaba n’Umushumba Mukuru w’Itorero Noble Family Church, Apôtre Alice Mignone Kabera, ni we watanze ijambo ry’Imana muri iki gitaramo.

Mu nyigisho yagejeje ku bitabiriye iki gitaramo, yashimye Imana yatoranyije Israel Mbonyi kugira ngo abe umukozi wayo binyuze mu kuririmba.

Yagize ati: “Yagombaga kuba ari muri Pharmacy ariko Imana yamuhisemo, aza kuyikorera none nanjye ndi kubyungukiramo. Namwe mwese muri hano kubera Imana yamutoranyije.”

Bitandukanye n’uko muri BK Arena hasanzwe hategurwa, muri iki gitaramo urubyiniro rwashyizwe hagati ku buryo nta ruhande na rumwe rwasigaye ruticayemo abantu.

Mu kibuga hasi imbere y’urubyiniro, na ho hari abantu benshi bahagaze.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier J. P. Nduhungirehe, waherekejwe na mushiki we Marie Nduhungirehe, umuhanzi The Ben wari kumwe na nyina, umuhanzikazi Aline Gahongayire, umunyamakuru Scovia Mutesi, umushumba Mukuru wa ADEPR Rev Pst Ndayizeye Isaïe n’abandi mu nzego zitandukanye.

Abasaga ibihumbi 10 bari bitabiriye Icyambu Live concert III.
Umugoroba wabaye uwo guhazwa mu buryo bw’umwuka kubitabiriye igitaramo binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana.
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 25, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE