Nyamutooro yifurije isabukuru nziza Eddy Kenzo uyizihiza kuri Noheli

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe ingufu na Peteroli muri Uganda akaba n’umugore w’umuhanzi Edrisah Musuuza uzwi cyane nka Eddy Kenzo, Phiona Nyamutooro yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko yizihiza buri mwaka tariki 25 Ukuboza.
Uyu muhanzi akaba n’Umujyanama wa Perezida wa Uganda Yoweli Museveni Kaguta mu bijyanye n’ubuhanzi, yashimiye Imana ku isabukuru ye aturwa isengesho n’umugore we Phiona Nyamutoro.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga
Yanditse ati: “25 Ukuboza Shimwa Mana ( Alhamdulilah).
Akimara kwandika ubu butumwa yifurijwe isabukuru nziza n’abakunzi be ariko bigeze ku mugore we Phiona Nyamutooro biryoha kurushaho kuko yanditse amagambo meza amwibutsa ko ari uw’ingenzi mu buzima bwe.
Yagize ati: “Mukundwa mugabo wo mu busore bwanjye, nkwifurije ko ibyo ukora byose byahuza n’ubushake bw’Imana, abahiriwe n’umugisha w’Imana bakomeze baguheshe umugisha, bakwite umunyamugisha, umunyambaraga uri muri wowe aganze ibihe byawe bikomeye kandi bibi.”
Akomeza agira ati: “Habwa ubushobozi bwo kuvumbura ikibi cyakwiyoberanyaho ntucyitiranye n’icyiza, umwihariko wawe wo kutikunda no kwikubira, uzabere urugero rwiza abato b’ikinyejena kizaza, uhabwe umugisha uzagere no ku rubyaro rwawe ibihe n’ibihe. Uzahore uri umugabo ufata ibyemezo bizima by’icyubahiro kandi gutsinda biguhoreho iteka, Isabukuru nziza rukundo rwanjye.”
Nyamutooro yanifurije Eddy Kenzo ko igihe yazaba ageze mu zabukuru atakiri n’icyamamare ibyiza yakoze ari byo byazamugarukira mu busaza bwe.
Eddy Kenzo na Phiona Nyamutooro bafitanye umwana w’umuhungu, aba bombi bakaba baremeje iby’urukundo rwabo imbere y’inshuti n’imiryango muri uyu mwaka wa 2024.
