Noheli isize umunyarwenya Nyabitanga abatijwe

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Nicole Irankunda Nkusi Kenny uzwi cyane nka Nyabitanga Nicole, yabatijwe mu mazi menshi ahamya ko ari bwo yumva amahoro asendereye mu mutima we.
Ubusanzwe kubatizwa ni ikimenyetso umukirisitu akorera mu ruhame kigaragaza ko yihannye ibyaha, akiyegurira Imana ndetse akiyemeza gukora ibyo ishaka, bikubiyemo kubaho yumvira Imana.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024, ubera mu itorero rya Calvary Wide Fellowship Ministries, uyoborwa na Apotre Christophe Sebagabo, mu gihe Abakirisitu hirya no hino ku Isi bizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli.
Aganira n’itangazamakuru, Nyabitanga Nicole yavuze ko yishimiye intambwe yateye kandi ko yumva umutima we wuzuye amahoro.
Yagize ati: “Nishimiye kwakira Yesu Kirisito nk’umwami n’umukiza wanjye, ubu natangiye ubuzima bushya muri Kirisito, amahoro yo mu mutima, ndumva mbohotse, gusa si ibya aka kanya ahubwo ni ibyo kuva nafata uyu mwanzuro wo gusenga no gusengerwa.”
Uretse Nyabitanga hari n’ibindi byamamare babatirijwe hamwe birimo umukinnyi w’umupira w’amaguru mu ikipe ya Gasogi FC no mu ikipe y’Igihugu Amavubi Emery Bayisenge.
Kubatizwa ni uburyo umuntu bamwibiza mu mazi menshi akamurengera. Bibiliya irimo ingero nyinshi z’abantu babatijwe (Ibyakozwe 2:41).
Umwe muri bo ni Yesu Kirisito wabatirijwe mu mugezi wa Yorodani (Matayo 3:13, 16). Hashize imyaka mike, hari umugabo wo muri Etiyopiya wabatirijwe mu ‘kidendezi cy’amazi’ cyari hafi y’umuhanda yanyuragamo. Ibyakozwe 8:36-40.
Imyemerere y’ababatizwa mu mazi menshi isobanura ko kwibizwa mu mazi ari ikimenyetso cyiza kigaragaza ko umuntu yahinduye imibereho ye.
Bibiliya igereranya umubatizo no guhambwa (Abaroma 6:4; Abakolosayi 2:12). Kwibizwa mu mazi, bigereranya gupfa ku bihereranye n’imibereho umuntu yari asanzwe abayemo, akazukira mu mibereho yejejwe imuyobora ku bugingo buhoraho.
Iyo yuburutse mu mazi bigaragaza ko atangiye ubuzima bushya bwo kubaho nk’umukirisito.

