Burera: Bizihije Noheli ibirayi biri ku giciro gito ariko inyama zahenze

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera, Bavuga ko bagiye kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli ya 2024, bishimira ko igiciro cy’ibirayi kuri ubu kiri hasi, ariko ngo ibijyanye n’inyama irarya umugabo isibe undi.
Abo baturage bavuga ko kuri ubu ibirayi bihagaze ku giciro kiri hagati ya 300 na 400, bakaba bavuga ko iyi Noheli itandukanye n’iy’umwaka ushize bavuga ko n’imyaka yahendaga, bakaba bavuga ko ikilo cy’inyama kiyongereyeho amafaranga 1500 kuko kimwe mu minsi isanzwe cyaguraga amafaranga 6000, kuri ubu kigeze ku mafaranga 7500.
Sanzubuhoro Evariste wo mu Murenge wa Cyanika yagize ati: “Kuri ubu tugiye kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, tumeze neza kuko nta nzara dufIte kuko n’utarahinze ibirayi ntikizamubuza kubirya kuko kuri ubu ikilo kigeze ku mafaranga make cyane, ubu ni ku mafaranga 300, koko yakubuza kurya ibirayi, ikindi imyaka mu murima hafi ya yose ireze, ibishyimbo, ibigori, amashaza, mbese tumeze neza, ibyerekeye ibinyobwa na byo nta kibazo kuko twishyize hamwe twenga ibigage tuzasangira.”
Mukamugema Egidie wo mu Murenge Kagogo we avuga ko kuri ubu kurya inyama haba kuri Noheli no ku bunani bihenze cyane kuko n’amatungo kuri ubu ibiciro byazamutse.
Yagize ati: “Tuzarya bya Kinyarwanda gusa kuko inyama y’ibihumbi 7500 ntabwo napfa kuyigondera, nka njye turi umuryango w’abantu 8, ubwo urumva amafaranga binsaba kandi ngomba no kuzatanga amafaranga y’ishuri, ikindi kandi narebye kubaga ihene yanjye na byo nsanga bitanyoroheye, cyakora nzapfa kuvanga indagara mu bitonore n’ibirayi abana dusangire agasururu twiryamire.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline, we ashimira abaturage b’Akarere ka Burera, uburyo bitwaye muri uyu mwaka kuko ngo bakoze cyane, ikindi kandi akabifuriza Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2025, aboneraho no kubasaba kugira gahunda yo korora amatungo magufi, kugira ngo bajye bihaza ku nyama.
Yagize ati: “Ni byo koko kuri ubu inyama zazamutse cyane ku buryo atari buri muturage wese wazigura, ariko icyo twishimira ni uko rwose imyaka mu Karere ka Burera ihari kandi ku buryo bushimishije, byagaragaye ko muri aka Karere ibijyanye n’ikibazo cy‘imirire kihagaragara, ndasaba abaturage gukomeza korora amatungo magufi, inkwavu, ihene, inkoko n’iyandi mu rwego rwo kunoza indyo ku buryo bazajya barya inyama, bakanywa amata , barye amagi atari uko habaye umunsi umukuru.”
Uyu Muyobozi akomeza avuga ko muri iki gihe cy’imisi mikuru yo gusoza umwaka wa 2024 binjira mu wa 2025, abaturage bakwiye kwirinda gusesagura ndetse no gusinda
Yagize ati: “Yego twishimire iminsi mikuru ariko twirinda ibiyobyabwenge ngo turimo kwishimisha, nanone kandi turi ababyeyi cyangwa se dufite n’abandi bana tugomba gufasha gukomeza kwiga, aha rero abaturage barye banywe bamenye ko n’abana bazajya ku ishuri, ikindi na gahunda ya Ejo heza bayishyire muri gahunda kugira ngo bakomeze gutegura ejo hazaza heza.”
Akarere ka Burera byakunze kuvugwa ko hari ikibazo cy’igwingira rikomotse ku mirire mibi kandi gafite ikiyaga cya Burera kibamo amafi n’indagara, kakaba ari Akarere kandi keza imyaka y’ubwoko bwose, Ubuyobozi rero burasaba abaturage kumenya gutegura indyo, bahereye ku byo babona hafi yabo ndetse bakorora amatungo adasaba urwuri.

