Musenyeri Ntivuguruzwa yasabye ababyeyi kwizihiza Noheli bita ku burere bw’abana 

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukuboza 24, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, avuga ko ababyeyi bakwiye kwizihiza Noheli bazirikana  ko bagomba kwita ku burere bw’abana. 

Yashimangiye ko muri iyi minsi  ababyeyi batakibona umwanya wo kwita ku bana, ku buryo bakwiye gukora ariko bakibuka no kwita ku burere bw’abana bakabarinda ihohoterwa.

Musenyeri Ntivuguruzwa avuga ko  Noheli ikwiye kwizihizwa hazirikanwa ko abana badakwiye guharirwa abakozi.

Ati: “Muri iki gihe ababyeyi bakwiye kwegera abana bakababa hafi, bakareka kubaharira abandi kuko usanga abana barabaye ab’abakozi. Noheli ikwiye  kutwibutsa  ko uburere buruta ubuvuke ku buryo ubuzima bw’abana ari inshingano z’ababyeyi.”

Iyatwese Christian, umwe mu bakirisitu Gatolika bitabiriye iki gitaramo, avuga ko nk’umubyeyi ibyo Musenyeri avuga ari byo kuko akazi gatwara ababyeyi bakibagirwa abana.

Ati: “Ugira ngo Musenyeri ibyo yavuze mu nyigusho si byo? Nonese nkanjye ndi umubyeyi ariko kubera akazi usanga mva mu rugo nkarugarukamo nijoro, urumva kubonana n’abana biba gake gashoboka.”

Akomeza avuga ko inyigisho ya Musenyeri imukebuye ku buryo azajya ashaka umwanya aharira abana.

Ati: “Icyakora inyigisho ya Musenyeri irankebuye ku buryo nibura ngomba gushaka umwanya nkita kubana kuko icyo yavuze koko ni cyo, uburere buruta ubuvuke.”

Mukamana Josephine na we witabiriye igiramo avuga ko yemera ibyo Musenyeri avuga kuko ababyeyi baradohotse ku kwita ku bana.

Ati: “Musenyeri uvuga ko ababyeyi dusigaye tuba muri shuguri nyinshi tukibagirwa kwita kubana ntabwo abeshya. Kuko ndahamya ko rwose duhereye ku byo dukunze gusabwa n’Ubuyobozi tukongeraho n’ibyo Musenyeri avuga dukwiye kubishyira mu bikorwa. Na cyane ko hari igihe kutita ku mibereho y’abana bacu bibakururira kugwa mu mirire mibi.”

Impamuro ya Musenyeri kuri uyu munsi iheruka no gukomozwaho na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice mu cyumweru gishize, aho yasabye ababyeyi kwibuka ko ari bo ba mbere bafite inshingano zo kwita ku bana, noneho abandi bakaza inyuma.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukuboza 24, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE