Karongi: Abagana amasoko barishimira ko ibiciro bitazamutse kubera iminsi mikuru 

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukuboza 24, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera, bavuga ko kuba batangiye iminsi mikuru ariko ibiciro bikaba bitazamutse cyane ku isoko ari ibintu bari kwishimira.

Bagaragaza ko bituma barushaho kwizihiza Noheli n’umwaka mushya neza bakabasha no kwizigamira kuko batahenzwe.

Umurerwa Esperance wari mu isoko ry’imyenda rya Rubengera, yabwiye Imvaho Nshya ko kugeza ubu bari kugura nk’ibisanzwe ndetse ko nta kibazo cyo guhendwa bari bahura nacyo ibintu we na bagenzi be bishimira.

Yagize ati: “Nageze muri iri soko mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2024, ndimo kwitegura iminsi mikuru, ni yo mpamvu ubona naje kugura imyenda yanjye n’iy’umuryango wanjye.”

Yakomeje agira ati: “Ntabwo turimo guhendwa rwose kuko umwambaro waguraga mafaranga y’u Rwanda bihumbi 20 ntabwo bongeyeho na gato, ni ibintu byiza kuko biratuma mpaha, nsagure amafaranga menshi aho kuyakoresha yose ngo nsigarire aho.”

Jeanette Umurinzi yagize ati: “Ndimo kugura imyenda nzajyana mu minsi mikuru kandi ndishimira ko batarimo kuduhenda. Urebye uko naguze ntabwo bitandukanye nuko bisanzwe. Turashimira abacuruzi ba hano muri Karongi, bari kudufasha kudasesagura bitwaje iminsi mikuru.”

Bamwe mu bari mu isoko ry’imbuto n’imboga, bagaragaza ko ari ibisanzwe uretse ko ngo hari imbuto zimwe na zimwe zazamutseho gato nk’imyembe.

Mumararungu Antoinette we yagize ati: “Ntacyo nashinja abacuruzi kuko ntabwo barimo guhenda usibye, imyembe yazamutseho gato aho umwembe umwe waguraga 500 Frw ukaba wageze kuri 800 bitewe n’uko ungana ndetse n’ibirungo bizamukaho gato ariko ibindi byo muri rusange ni ibisanzwe.”

Umucuruzi w’imbuto n’imboga mu isoko rya Rubengera utifuje ko amazina ye akoreshwa yagize ati: “Ntabwo twakwifuza ko abakiliya bacu bahendwa ni nayo mpamvu twaranguye mu buryo bwiza kugira ngo iyi minsi mikuru idahombya abakiliya bacu kandi nyuma yayo ubuzima bukomeza nk’uko ubuyobozi bwacu bubidukangurira.”

Yakomeje agira ati: “Ibiri guhenda nk’imyembe biterwa n’aho biba byaturutse kubera ko iyo iminsi mikuru yegereje birabura gusa twe twagerageje kurangura kare kandi birimo gutuma abatugurira batinubira ibiciro cyangwa ngo bahendwe.”

Imyembe iri guturuka mu Mujyi wa Karongi mu Murenge wa Bwishyura, kubera imodoka nke bigatwara amafaranga menshi abacuruzi bikaba ari byo biri gutuma bazamuye ibiciro ho gato ugereranyije nuko yari isanzwe igura.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nsabibaruta Maurice yabwiye Imvaho Nshya ko mbere y’uko iminsi mikuru yegereza bagiye bakora inama n’abahagarariye abikorera by’umwihariko mu masoko atandukanye bakabasaba kutazazamura ibiciro babereka ko byaba byiza bamenye gufata neza aba bagana aho gushaka kubakuramo inyungu z’igihe gito.

Yagize ati: “Twagiye tuganira n’abikorera by’umwihariko abakorera mu masoko atandukanye tukababwira ko bagomba kuzakoresha ukuri birinda guhenda ababagana kandi turizera ko uko mwabibonye bizakomeza.”

Yasabye abacuruzi gukomeza kwitegura iminsi mikuru neza birinda gusesagura.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukuboza 24, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE