Muhanga: Abahinga mu bishanga bifuza kubakirwa ubwiherero mu nkuka z’aho bahinga

Bamwe mu bakorera ubuhinzi mu bishanga bya Rugeramigozi na Rwansamira mu Karere ka Muhanga, bavuga ko kubera kutagira ubwiherero hafi mu nkengero z’ibishanga bahingamo, bituma biherera aho babonye bakifuza gufashwa kubona ubwiherero kugira ngo batazandura indwara ziterwa n’umwanda.
Umwe muri abo bahinzi ubarizwa muri koperative ya COKARI ikorera ubuhinzi bw’umuceri n’ibigori mu gice cy’igishanga ya Rugeramigozi, avuga ko kutagira ubwiherero bituma biherera aho babonye.
Ati: “Kubera ko nta bwiherero buri hafi ukeneye kwiherera yirwanaho aho ari, ndetse nk’iyo umuntu ari gusarura agashaka kujya mu bwiherero, yikinga mu mugende akabirangiza.”
Mugenzi we nawe uhinga mu gishanga cya Rugeramigozi ubarizwa muri koperative ya KIABERI, avuga ko ubwiherero buri kure kuko buba ku bwanikiro banikaho, ahandi bukaba ku biro bya koperative, ku buryo ushatse ubwiherero abikorera aho abonye.
Ati: “Twaje gusarura umuceri ariko ubu ushatse kwiherera yicara mu mugende, kuko ubwiherero ahantu buri ni kure y’iki gishanga ku buryo abahinzi bazikoresha igihe baba bajyanye umusruro ku bwanikiro cyangwa ku biro bya koperative.”
Abo bahinzi, bavuga ko ikifuzo cyabo ari ukubona ubwiherero hafi y’ibishanga kugira ngo, uku kwiherera ahabonetse hose bitazabakururira indwara ziterwa n’umwanda.
Umuyobozi wa Koperative COKARI Musafiri Sosithene avuga ko iki ari ikibazo bagiye kugishakira igisubizo hakaboneka ubwiherero bukoreshwa n’abahinzi.
Ati: “Iki kibazo n’ubwo abanyamuryango bacu batari bakitubwiye natwe byaduciyeho kukitaho. Gusa muradukebuye ubu tugiye kureba uko twakwihutira kugishakira igisubizo hakaboneka ubwiherero mu nkengero z’igishanga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko nubwo hari ubwiherero bwubatswe hafi y’ahagiye hari ubwanikiro, ariko agiye kugirana ibiganiro n’abayobozi b’amakoperative ahinga ku buso bunini kugira ngo bube bwakongerwa.
Ati: “Ubwiherero burahari kuko twagiye tubushyira aho twubatse ubwanikiro. Rero icyo tugiye gukora turaganira n’abayobozi b’amakoperative ahinga ku buso bunini ubundi turebe ko bwakongerwa noneho abahinzi bakabona ubwo bazajya bakoresha.”
Dr Ange Manishimwe, umushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’abaturage, avuga ko kutagira ubwiherero hafi yaho abahinzi bahinga bigira ingaruka ku buzima.
Ati: “Kutagira ubwiherero aho abahinzi bahinga bigira ingaruka ku buzima zituruka ku kuba, hari abikinga mu mashyamba no mu mirima, bityo imvura yagwa igahuza wa mwanda n’amazi, ku buryo kurwara indwara ziterwa n’umwanda nk’inzoka biba byoroshye ku bahinzi ndetse n’abashobora gukoresha amazi yo mu tugezi dutemba, ku buryo ndetse inzego za Leta n’imiryango itegamiye kuri leta (Sosiete Civile), zikwiye gukurikirana ahantu hataba ubwiherero kandi hahurira abantu benshi.”
Ibi biri kuvugwa mu gihe umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kabgayi kivura abakigana barimo na bamwe mu bakorera ubuhinzi mu gishanga cya Rugeramigozi, avuga ko mu barwayi baza kwivuriza kuri iki kigo nderabuzima ku munsi, muri bo abasaga barindwi (7) basanganwa indwara y’inzoka zo mu nda, ku buryo kuri we bikwiye ko ahantu hahurira abantu benshi nko mu bishanga biba birimo abahinzi hitabwa ku isuku y’aho bakorera mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda nk’inzoka.
