Kendrick Lamar ayoboye urutonde rw’abahanzi bakunzwe kuri Billboard

Umuraperi Kendrick Lamar Duckworth uzwi cyane nka Kendrick Lamar ayoboye urutonde rw’abahanzi b’intangarugero mu mwaka 2024.
Ni urutonde rwashyizwe ahagaragara na Billboard kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukuboza 2024, nk’uko isanzwe ibikora mu mpera z’umwaka, ikagaragaza uko abahanzi bahiganwe mu mwaka.
Banditse ku mbuga nkoranyambaga bati: “Kendrick Lamar ni we muraperi akaba n’umuhanzi wa mbere ukomeye kandi ukunzwe kuri Billboard mu 2024.”
Mu bandi bahanzi bari kumwe na Kendric Lamar ku rutonde harimo, Sabrina Carpenter, Taylor Swift, Chappell Roan, Charli XCX n’abandi batandukanye kuko ruriho abahanzi 10.
Ubuyobozi bwa Billboard bwatangaje ko bwagize Kendric Lamar umuhanzi mwiza kandi ukunzwe, bushingiye ku buryo alubumu ye ya gatandatu yise GNX yakunzwe cyane kuri Billboard, uko yahatanye agakora ibihangano byishimiwe muri uyu mwaka, hamwe n’ibitaramo bizenguruka ibice bitandukanye by’Isi yakoze bigakundwa.
Umwanzuro wa Billboard washimangiye ko kuba umuhanzi ukunzwe (Popular Star) kuri ubu atari ukubyitirirwa gusa ahubwo bishingira ku ruhare n’akamaro uwo muhanzi aba yaragiriye sosiyete.
Uyu mwanya w’umuhanzi ukunzwe w’umwaka Kendric Lamar awusimbuyeho Taylar Swift waherukaga kuwujyaho mu 2023, waje ku mwanya wa gatatu kuri iyi nshuro.
