‘La Benevolencija’ yabonye inzira yo gusakaza amahoro mu buhanzi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 17, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umuryango uharanira amahoro, isanamitima n’ubwiyunge mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari ‘La Benevolencija’, usanga mu buhanzi ari imwe mu nzira nziza yacishwamo ubutumwa busakaza amahoro.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu Mbere taliki ya 16 Gicurasi, Umuryango ‘La Benevolencija’ ishami rikorera mu Rwanda, ryamuritse ku mugaragaro indirimbo yubahiriza ubuvandimwe mu Karere k’Ibiyaga Bigari “Hymne de la Fraterinité Régionale” ihuriyemo abahanzi 21 baturuka mu bihugu by’u Rwanda u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ngoma King, Umuyobozi uhuza ibikorwa by’ibanze mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yavuze ko iyi ndirimbo igarazaga ubumwe n’ipfundo ry’amahoro mu batuye muri aka Karere, dore ko kagiye karangwamo umutekano muke mu bihugu bikagize.

Ati: “Iki gikorwa twagitekereje tugihuza n’uyu munsi mpuzamahanga wo kubana neza ku Isi, kuko ntiwabana neza na bagenzi bawe nta mahoro mufite, iyi ndirimbo rero ikubiyemo ubutumwa butandukanye bukangurira abantu kubana neza mu mahoro, ndetse n’abafitanye inzigo bakagira ubumwe n’ubwiyunge mu mibanire yabo.”

Yakomeje avuga ko uyu muryango waje mu karere mu rwego rwo guhuza abantu mu nzego zitandukanye, bagahuza ibitekerezo ku cyatanga amahoro arambye mu karere, ati “Nkubu hari ubwo duhuza abacuruzi se cyangwa urubyiruko bakagirana ibiganiro byigisha binashimangira amahoro.”

Yongeraho ko ubu hari hatahiwe guhuza abahanzi, kuko usanga abahanzi bakurikirwa n’imbaga y’abantu benshi, Ngoma yavuze ko muri bo ari inzira nziza isakaza amahoro mu batuye akarere.

Umwe mu bahanzikazi nyarwanda Mukamana Jeanne yavuze ko yahisemo kujya muri iyi ndirimbo, kugira ngo nk’umuhanzikazi agire umusanzu atanga mu kubaka amahoro mu karere.

Ati: “Turi abahanzi babiri baturuka mu Rwanda, twiyemeje kujya muri iyi ndirimbo kugira ngo dutange umusanzu wacu nk’abahanzi mu kubungabunga amahoro mu Karere kacu muri Afurika ndetse n’Isi yose.”

Ngoma King umuyobozi uhuza ibikorwa by’ibanze mu Karere k’Ibiyaga HBigari aganira n’itangazamakuru

Mukamana yakomeje avuga ko yagiye muri Congo afite ubwoba kubera inkuru zitandukanye yumva zivuga ku mutekano mucye muri iki gihugu, ndetse yumva ko azangwa kuko avuye mu Rwanda ariko bakimara kumva ko aturutse i Kigali, bamwakiranye urugwiro arushaho kwiyumvamo no gutanga umusanzu we nk’umuhanzi muri iyi ndirimbo.

Abahanzi binyuze mu bihangano byabo bimaze kugaragara ko hanyuzwamo, ubutumwa butandukanye uyu muryango wigeze gutegura igitaramo cyiswe ‘Amani Festival’, cyabereye i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho hari hatumiwe abahanzi nyarwanda barimo nyakwigendera Jay Polly na King James aho iki gitaramo bihamywa ko cyagize impinduka nziza kubacyitabiriye.

Umuryango La Benevolencija umaze imyaka irenga 18 ukorera mu Rwanda, ukaba waramenyekanye cyane mu ikinamico ‘Museke Weya’ ica kuri Radio Rwanda, yaje igamije kubanisha amahoro abatuye i Muhumuro n’i Bumanzi bari bugarijwe n’amacakubiri no kudacana uwaka, inkuru ishingiye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 17, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE