Muhanga: Kivumu baheze mu icuraburindi kubera icyuma cyibwe cya 80 000 Frw

Abatuye Akagali ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, bavuga ko mu ijoro ryacyeye ryo ku wa 23 Ukuboza 2024, babonye umuriro ugiye bagira ngo ni ukugenda nyamara batazi ko ari icyuma kibaha umuriro kibwe.
Umwe mu batuye Umudugudu Busozi avuga ko umuriro wagiye bagira ngo ni ukugenda agiye kumva yumva bavuze ko bibye icyuma kibaha umuriro.
Ati: “Nari ndi mu rugo ndi kumwe n’abana noneho tugiye kubona tubona umuriro uragiye hashize umwanya numva baravuze ngo abajura bibye icyuma cyaduhaga umuriro. Rero ubuyobozi nibudufashe rwose abibye bafatwe tubone umuriro kuko kwizihiza iminsi mikuru mu kizima biragoye.”
Mugenzi we na we utuye muri uwo Mudugudu wa Busozi avuga ko abantu babibiye taransifo bakwiye gushakishwa bagahanwa kuko babashyize mu kizima.
Ati: “Jyewe nari ndi mu nzira ngeze hafi yo mu rugo mbona umuriro uragiye noneho, hashize umwanya umuriro utagaruka mbajije umuyobozi avuga ko batwibye icyuma cyari kuri taransifo. Rwose ababikoze ndumva bashakishwa bakaryozwa ubu bujura bwo gushyira abantu mu mwijima.”
Umuyubozi w’Ishami ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) mu Karere ka Muhanga Mukaseti Rosine, avuga ko hari icyuma gikupa umuriro cyibwe ahari taransifo mu Kagali ka Kivumu bakaba bavuganye n’inzego z’umutekano n’izubuyobozi abakibye bakaba bari gushakishwa.
Ati: “Ni byo mu Kagali ka Kivumu mu Mudugudu wa Busozi mu Murenge wacu wa Cyeza abajura bibye icyuma gikupa umuriro bita Dijoncteur gifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 80 000. Twavuganye rero n’ubuyobozi hamwe n’inzego z’umutekano ababikoze bari gushakishwa”.
Akomeza avuga ko abatuye aho kiriya cyuma cyari kiri ubu badafite umuriro bakomeza kwihangana kuko bari gushakisha ikindi n’ubwo badahita bakibona bitewe n’uburyo byatunguranye.
Ati: “Ababuze umuriro kubera icyo cyuma baba bihanganye kuko turi gushakisha ikindi n’ubwo tutari buhite tukibona.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko abishora mu bikorwa by’ubujura, bihungabanya umutekano n’umudendezo w’abandi, bakwiye kubireka ahubwo bagakura amaboko mu mifuka, bakagana umurimo aho kumva ko bazatungwa n’ibyo batavunikiye.