Ibigo bitanga serivisi z’ingufu bigiye gufashwa kunoza imikorere

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 24, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasinyanye amasezerano n’Ikigo EPD gifasha abaturage kubona ingufu z’amashanyarazi binyuze mu buvugizi, mu rwego rwo kunoza imikorere no kuzamura urwego rw’ingufu no guhuza ibikorwa byacyo.

Amasezerano yasinyiwe kuri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ku Kimihurura, ku wa Mbere takiri 23 Ukuboza 2024. Agamije guteza imbere urwego rw’ingufu mu Rwanda.

Imikoranire hagati y’impande zombi igamije guteza imbere inzego za Leta n’iz’abikorera kugera ku ntego igihugu cyihaye muri NST2.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Abimana Fidèle, ni we washyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’Ikigo EPD gihagarariwe na Serge Wilson Muhizi.

Muri aya masezerano Minisiteri y’Ibikorwa Remezo izagira uruhare runini mu gufasha inzego za Leta n’abikorera binyuze muri EPD n’abanyamuryango bayo.

Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo bugaragaza ko buzafasha EPD n’abanyamuryango bayo gukorera hamwe no gutegura inama zigamije guteza imbere urwego rw’ingufu mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ikigo EPD, Serge Wilson Muhizi, yabwiye Imvaho Nshya ko hashize imyaka 10 bakorana na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo nta masezerano yanditse hagati y’impande zombi.

Ibintu by’ingenzi bazakorana ni uguhuza ibikorwa mu nzego z’abikorera mu Rwanda by’umwihariko mu rwego rw’ingufu.

Serge Wilson Muhizi, Umuyobozi wa EPD, akaba anakuriye Ishami ry’Ingufu mu rugaga rw’Abikorera (PSF), yagize ati: “Muri aya masezerano harimo kugira ngo dufatanye ikintu cyo guhuza, twakoranye muri NST1 ubu tugiye muri NST2 ariko dufitanye ubufatanye.”

Ikindi impande zombi zizakorana, Muhizi yavuze ko ari ukumva ibyifuzo by’abashaka kuza gukorera mu Rwanda kugira ngo bashyire mu bikorwa gahunda za Leta.

Ati: “Hari igihe baba bakeneye inkunga ya Minisiteri nko kubona icyangombwa, kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa iyo mishinga harimo na EPD.

Aho ngaho bizatworohereza kugira ngo ibyo byifuzo byabo bibashe kwihuta kandi bigakorwa vuba.”

Ibindi impande zombi zemeranyijwe, birimo ibikorwa urwego rw’abikorera rukorera hanze y’igihugu.

Muhizi avuga ko hari ubufatanye butandukanye bwasinywe hagati y’Abikorera bo mu Rwanda, Kenya na Ethiopia na China-Africa.

Ibi biri muri gahunda yo kugira ngo abikorera bo muri ibi bihugu barusheho gukorana.

Yavuze ko hakenewe ko Guverinoma y’u Rwanda ibyemera kandi ngo irabikora.

Hari indi mikoranire ku rwego rw’Afurika y’Iburasirazuba EPD yasinyanye n’ibihugu birimo u Rwanda, Kenya, Burundi, DRC, Somalia, Sudani y’Epfo na Tanzania.

Ati: “Kugira ngo ubwo bufatanye bushobore kugerwaho neza, tuzakenera inkunga ya Guverinoma binyuze muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.”

EPD ihurije hamwe sosiyete z’abikorera 200 bakora mu rwego rw’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

EPD ni umunyamuryango w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda mu nkingi y’ingufu z’amashanyarazi.

Muri NST2 u Rwanda rufite intego yo guteza imbere imishinga itandukanye nko kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage n’ibindi.

Kugeza ubu harabarurwa ingo 74.4% zifite umuriro. U Rwanda rwifuza ko NST2 yazarangira rugeze ku 100%.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Abimana Fidèle (Iburyo) na Serge Wilson Muhizi, Umuyobozi w’Ikigo EPD
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 24, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE